Mu masezerano y'igihe gito umutoza wa Rayon Sports yemeye igikombe
Umutoza mushya wa Rayon Sports, Bruno Ferry, mu masezerano yagiranye na Rayon Sports yemeye gutwara igikombe nibura kimwe.
Ku cyumweru tariki 21 Ukuboza 2025, nibwo Umutoza mushya wa Rayon Sports Bruno Ferry yatangajwe kumugaragaro nyuma yo gushyira umukono ku masezerano.
Uyu mutoza mushya wa Rayon Sports, Bruno Ferry aheruka kugera hano mu Rwanda ku munsi wo ku wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2025 kuza gushyira umukono ku masezerano ndetse yanarebye umukino iyi kipe yatsinzemo Gorilla FC ibitego 2-1.
Amakuru twamenye ni uko uyu mutoza yasinye amasezerano y'Amezi atandatu gusa ariko ubuyobozi bwakora isuzuma bwasanga yitwaye neza akaba yayongera agasinya noneho igihe kirekire. Mu byo Bruno Ferry yiyemeje harimo guhesha Rayon Sports igikombe nibura kimwe muri Bibiri bikomeye bikinirwa hano mu Rwanda.
Ubwo Bruno Ferry yakirwaga ku kibuga cy'indege cya Kanombe, yatangaje ko yishimiye kuba yaje muri Rayon Sports ndetse ko nta byinshi yavuga ahubwo yiteguye gukorana amateka nayo.
Yagize ati " Nishimiye kuba ndi hano. Nta byinshi navuga ahubwo negereje gukorana amateka n'iyi kipe (Rayon Sports)."
Bruno Ferry iyo urebye aho yanyuze ubona adakunze kuhamara igihe kirekire ariko ubona ko yaje hano mu Rwanda afite icyizere cyinshi ndetse akomeza kugaragaza ko ashaka kugira icyo akorera Rayon Sports gikomeye.
Uyu mutoza w'umufaransa wakinnye nk'umuzamu, afite imyaka 58. Bruno Ferry yatoje mu makipe atandukanye hano ku mugabane w'Afurika arimo Azam FC yo muri Tanzania, Accra Lions yo muri Ghana, AS Vita Club yo muri DRC ndetse n'izindi.
Ubuyobozi bw'inzibacyuho bwa Rayon Sports n'umutoza mushya
Umutoza yiyemeje guhesha Rayon Sports igikombe
Bruno Ferry yiteguye gukorana amateka na Rayon Sports


Kinyarwanda
English
Swahili









