Utubyiniro n’utubari byongerewe amasaha yo gukora mu minsi mikuru
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwatangaje amabwiriza mashya agenga ibikorwa by’ubucuruzi bujyanye n’ubukerarugendo no kwakira abantu mu gihe cy’iminsi mikuru.
RDB ibinyujije mu itangazo yavuze ko utubari n’utubyiniro bizemererwa gukora ijoro ryose mu mpera z’icyumweru mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka wa 2025.
Yagize iti “Mu rwego rwo kwitegura kwinjira mu minsi mikuru isoza umwaka, no mu rwego rwo korohereza Abanyarwanda n’abatembera u Rwanda mu bikorwa bitandukanye n’ibyo kwidagadura bisoza umwaka, Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), rwashyizeho amasaha y’agateganyo azagenga ibikorwa by’ubucuruzi guhera ku wa 22 Ukuboza 2025 kugeza ku wa 05 Mutarama 2026.”
Uru rwego rwatangaje ko amaduka n'ibigo bikorerwamo ubucuruzi bunyuranye birimo restaurants, utubari n’utubyiniro bizemererwa gukora kugeza saa Cyenda mu rukerera, kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Kane.
RDB uvuga ko ibyo bikorwa byemerewe gukora ijoro ryose ku wa Gatanu, muri Weekend no ku minsi y’ibiruhuko rusange.
Amabwiriza asanzwe akurikizwa, arimo ayo kugabanya urusaku no kudatanga cyangwa kutanywa inzoga ku bantu bari munsi y’imyaka 18, azakomeza kubahirizwa.
Uru Rwego rw'Igihugu rw’Iterambere rwaboneyeho kwibutsa abantu bose kunywa mu rugero ndetse ko bibujijwe guha inzoga umuntu bigaragara ko yasinze no kwirinda gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha.


Kinyarwanda
English
Swahili









