Bruno Ferry ugiye gutoza Rayon Sports azatsinda yanashimishije abafana
Umutoza mushya wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yatangaje ko akunda gukina umukino mwiza wo guhererekanya ariko yemeza ko akunda ikipe irimo imyitwarire mwiza cyane cyane ku bakinnyi.
Ibi uyu mutoza yabitangaje ku cyumweru tariki 21 Ukuboza 2025, nyuma yo gusinya amasezerano muri Rayon Sports nk’umutoza wayo mukuru. Bruno Ferry yagarutse kuri byinshi ndetse yemeza ko u Rwanda ari igihugu cyiza gifite abantu beza b’abanyamahoro.
Bruno Ferry yagarutse ku kuntu azi Rayon Sports ndetse ko nubwo u Rwanda ari ruto ariko abantu benshi bakurikirana umupira w'Amaguru bazi iyi kipe kuko ifite amateka akomeye ndetse yiteguye gukorera ku gitutu cyayo kuko ari ibintu yishimira kandi abona bitazamugora.
Yagize ati “ Oya, umuntu wese uzi umupira w’amaguru aba azi Rayon Sports. Nubwo u Rwanda atari igihugu kinini, ariko iyi kipe irazwi cyane, ifite amateka akomeye nk’uko nabivuze. Kuri njye ni geragezwa rishya, ariko ndabikunda. Nkunda gukorera mu bihe nk’ibi.
Ni ingorane zishimishije cyane kandi nizeye ko byose bizagenda neza. Kugeza ubu, nabonye abantu bo muri iyi kipe ari abanyakuri, bafite urugwiro. Buri kintu kimeze neza. Ubu ikintu cya mbere ni ugutangira akazi, nkareba abakinnyi. Bamwe nababonye ku wa Gatanu ubwo bakinaga umukino, ariko sinabonye ikipe yose. Ejo ndatangira kureba abakinnyi bose kugira ngo ngire ishusho nziza y’ikipe yose.”
Yagize ati “ Nzi ko hari abafana benshi cyane b’iyi kipe, mu gihugu hose no hanze yacyo, kandi ndabizi ko bakunda cyane ikipe yabo. Icyo nababwira ni uko bagomba kwizera ko tuzakora cyane. Ku wa Gatanu nabonye ibintu byiza n’ibitari byiza mu mukino. Ibyo tutishimiye tuzabikosora vuba kuko nta gihe kinini dufite cyo gutegura ikipe. Ariko tuzakora cyane buri munsi. Turashaka ko abafana bacu bishima, kuko bituma natwe tubona imbaraga. Tuzatanga ibyiza byacu byose mu myitozo no mu mikino.”
Bruno Ferry yagarutse ku mikinire akunda, yemeza ko akunda gukina umupira wo gutegura no guhanahana kugeza bageze imbere y’izamu ariko icy’ingenzi cyane ari abakinnyi bagira imyitwarire myiza cyane cyane mu buryo bw’imitekerereze.
Yagize ati “ Ndashaka ikipe ifite abakinnyi bitwara neza (Discipline), ariko cyane kwitwara neza mu buryo bw’imitekerereze haba mu bwugarizi no mu busatirizi. ‘Discipline’ ni ingenzi niba ushaka gutsinda. Nkunda ikipe ishobora gukina umupira igenda yubaka intambwe ku yindi, atari umupira muremure cyangwa uhita ujugunywa imbere, ahubwo ikina ishingiye ku gutegura. Ikipe igomba kuba ishoboye kwakira no gucunga igitutu. Imitegurire ni ingenzi, ariko icy’ingenzi kurushaho ni uburyo abakinnyi bakinamo n’ibyo bashobora gutanga mu kibuga. Ibi bisaba akazi kenshi kandi bisaba igihe, ariko nk’uko nabivuze, nta gihe kinini dufite. Tuzakora cyane aho bikenewe.”
Bruno Ferry yasinye amasezerano y’Amezi atandatu ashobora kongerwa bitewe n’uko yitwaye. Uyu mutoza afite intego yo gutwarana igikombe na Rayon Sports nibura kimwe muri bibiri bikinirwa hano mu Rwanda.
Ferry yatoje mu makipe atandukanye arimo Azam FC ndetse amenyereye mu Rwanda kuko amaze kuhaza inshuro ebyiri azana n’iyi kipe yatozaga yo muri Tanzania. Bruno Ferry yatoje kandi AS Vita Club, Accra Lions ndetse n’izindi.
Bruno Ferry ni umutoza mushya wa Rayon Sports


Kinyarwanda
English
Swahili









