FERWAFA yasabye ikipe zirimo Rayon Sports gutuza zikemera ibyo zihawe
Ishyirahamwe ry'umupira w'amagaru mu Rwanda FERWAFA ryasabye amakipe arimo Rayon Sports gutuza muri ibi bihe shampiyona irimo kurangira.
Mu masaha ya mu gitondo ya Tariki 16 Gicurasi 2025, ikipe ya Rayon Sports yandikiye ishyirahamwe ry'umupira w'amagaru mu Rwanda FERWAFA, isaba ko habaho ubushishozi mu kigena abasifuzi muri ibi bihe shampiyona irimo kurangira.
Ikipe ya Rayon Sports ibyo yashingiragaho byari uko hari abasifuzi barimo kugenda bakora amakosa muri ibi bihe hasigaye igihe gito ngo shampiyona irangire kandi hagomba gutangwa ubutabera kugirango hatazagira ikipe igira icyo yitwaza.
Mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki 16 Gicurasi 2025, FERWAFA, yahise isubiza Rayon Sports ibamenyesha ko igihe tugezemo nka FERWAFA bakizi ndetse ko bari kubikorana ubushobozi kugirango shampiyona izarangire neza.
Muri iyi baruwa FERWAFA yanditse isubiza Rayon Sports, yaboneyeho no kumenyesha amakipe ko nta yemerewe gusaba abasifuzi ahubwo ikipe zigomba gutuza kuko FERWAFA izajya itanga abasifuzi babishoboye Kandi bafite uburambe.
Ikipe ya Rayon Sports yanditse isa nk'iyitizeye abasifuzi bazasifura uyu mukino uzabahuza na Bugesera FC uteganyijwe kuri uyu wa gatandatu tariki 17 Gicurasi 2025, mu karere ka Bugesera.


Kinyarwanda
English
Swahili









