issa
Ikipe ya APR FC ihereje icyizere Rayon Sports itegereje AS Kigali

Mar 14, 2025 - 21:15
 0

Ikipe ya APR FC inganyije na Gasogi United 0-0 mu mukino w'umunsi wa 21 wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pele Stadium.

Kuri uyu wa gatanu tariki 14 Werurwe 2025, nibwo umukino wahuje ikipe ya Gasogi United na APR FC watangiye. Ni umukino watangiye ari mwiza cyane ndetse witabiriwe n'abakunzi batari bacye b'aya makipe yombi kuko wabonaga igice cy'ahadatwikiriye cyasaga n'ikirimo abantu batari bacye.

Ikipe ya APR FC yatangiye neza yataka izamu rya Gasogi United ariko abarimo Denis Omed, Ruboneka Bosco n'abandi batahaga izamu ntibabyaza umusaruro amahirwe babonye hakiri kare.

Ikipe ya Gasogi United yatangiye nayo kwataka cyane izamu rya APR FC ariko abakinnyi barimo Mudeli Akbar batera imipira igakurwamo na Ishimwe Pierre wafatiraga ikipe ya APR FC, indi bakayitera hejuru y'izamu cyane.

Umunota wa 40, ni umunota waranzwe no guhabwa amakarita cyane ku ikipe ya APR FC n'abakinnyi bayo. Kuri uyu munota myugariro wa APR FC, Niyigena Clement yaje kubona ikarita y'umuhondo ndetse nyuma gato na Denis Omedi aza kubona nawe indi ku makosa bagendaga bakorera abakinnyi ba Gasogi United.

Iki gice cya mbere cyarangiye ikipe zinganya 0-0, nta kintu gihambaye twabonye aya makipe yombi yakoze kuko wabonaga umupira urimo kwiharirwa cyane mu kibuga hagati gusa wavuga ko ikipe ya APR FC ari yo yagerageje kurema uburyo kurusha ikipe ya Gasogi United.

Igice cya Kabiri cyagarutse ikipe ya APR FC ifite imbaraga nyinshi kuko ku munota usaga uwa 55, yaje guhusha uburyo bwari bwabazwe ku mupira wari uhawe Denis Omedi ariko ateye ishoti umupira uca hejuru y'izamu.

Ikipe ya Gasogi United nayo yaje kubona uburyo bwiza ku mupira abataka bayo bari bazamukanye ariko umuzamu Ishimwe Pierre akora akazi akuramo umupira bongeye gusubizamo umupira uca hejuru y'izamu gato.

Ku munota wa 70 ikipe ya APR FC yaje kongera guhusha uburyo bukomeye cyane ku ishoti ryari ritewe na Seidu Dauda Yusiff ariko ateye ishoti umupira uca hejuru cyane y'izamu.

Ikipe ya APR FC yakoze impinduka ikura mu kibuga abarimo Denis Omedi, Hakim Kiwanuka ndetse na Nshimirimana Ismael Pitchou abarimo Mugisha Gilbert, Mamadou Sy na Kwitonda Alain Bacca binjira mu kibuga.

Ku munota wa 85, ikipe ya APR FC yaje kuzamukana umupira binyuze ku ruhande rw'iburyo rwari ruri gukinaho Bacca wahaye umupira mwiza Djibril Ouattara ahereje Mamadou Sy, myugariro wa Gasogi United witwa Hakizimana Adolphe awukuramo.

Umukino hagati ya APR FC na Gasogi United waje kirangira ari 0-0.

Uyu mukino ikipe ya APR FC yagerageje gukina neza ndetse ibyo abakunzi ba APR FC bashinja umutoza Darko Novic byo kudakina neza, uyu mukino ubona ko abakinnyi bagerageje kwataka ndetse banakina neza ariko kubona amanota 3 biranga.

Ikipe ya APR FC kunganya bitumye igira amanota 42 iguma ku mwanya wa Kabiri ubwo ikipe ya Rayon Sports iracyayoboye n'amanota 43 mu gihe itegereje ko ikina na AS Kigali kuri uyu wa gatandatu tariki 15 Werurwe 2025.

Ikipe ya APR FC kunganya ni kimwe mu byongeye icyizere mu bakunzi ba Rayon Sports ku gutwara igikombe cya shampiyona uyu mwaka kuko gutsinda AS Kigali bizatuma hajyamo amanota 4 hagati yayo na APR FC.

           Gasogi United inganyije na APR FC 0-0

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373