issa
Yasezerewe na Al Merrikh SC! Ibyo wamenya ku muzamu mushya ushobora gusinyira APR FC 

Feb 11, 2026 - 11:56
 0

Umunya-Nigeria, Olorunleke Oluwasegun Ojo, wakinaga muri Al Merrikh SC ikina Shampiyona y’u Rwanda, ashobora gusinyishwa na APR FC.

Aya makuru yatangiye gukwirakwizwa mu ijoro rya cyeye aho uyu mukinnyi yumvikanye ahamagara abakunzi ba APR FC abamenyesha ko vuba araba ageze hano mu Rwanda.

Olorunleke Oluwasegun Ojo ni umuzamu w’imyaka 30 kuko yavutse tariki 17 Kanama 1995. Uyu mukinnyi yakiniye ikipe y’igihugu ya Nigeria nkuko bigaragara ariko kandi akaba yarakinnye mu makipe akomeye arimo na Al Merrikh SC ikina Shampiyona y’u Rwanda.

Andi makipe Olorunleke Oluwasegun Ojo yanyuzemo arimo Giwa, Kano Pillars, Akwa United, Sunshine Stars, Abia Warriors, Enyimba, Al Merrikh SC na Welwalo Adigrat University FC. Uyu mukinnyi yakinnye mu bato ba Nigeria batarengeje imyaka 20 ndetse azamurwa no mu ikipe nkuru.

Uyu musore bivugwa ko yamaze kumvikana na APR FC ndetse ategerejwe hano mu Rwanda ariko akaba yari amaze iminsi nta kipe afite nyuma yo gutandukana na Welwalo Adigrat University FC mu mpeshyi ya 2025 yasoje shampiyona ya Ethiopia iri ku mwanya wa 18.

Ibi APR FC ibikoze nyuma y’amakosa Ishimwe Jean Pierre yakoze mu bihe bitandukanye akikomwa n’abakunzi b’iyi kipe ariko akomeza gushyigikirwa n’ubuyobozi. Ku wa Gatandatu tariki 7 Gashyantare 2026, ikipe ya APR FC nyuma yo kunganya na Bugesera FC ibitego 2-2 nibyo byatumye ubuyobozi bwongera gutekereza kabiri.

Ishimwe Pierre yakoze amakosa muri uyu mukino ariko bikanahurirana n’ubuzima bwo hanze y’ikibuga butavugwagaho rumwe ari nabyo ubuyobozi bwanagendeyeho bituma ahita yoherezwa mu Intare FC kongera kwitekerezaho mu gihe kitazwi.

No photo description available.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Yasezerewe na Al Merrikh SC! Ibyo wamenya ku muzamu mushya ushobora gusinyira APR FC 

Feb 11, 2026 - 11:56
Feb 11, 2026 - 12:24