KNC yemeje ko Rayon Sports yateguye umusifuzi amusabira guhanwa
Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles, yemeje ko Rayon Sports yateguye abasifuzi ndetse asaba no guhana umusifuzi wanze igitego cyagombaga guhereza intsinzi iyi kipe.
Ku cyumweru tariki 5 Ukwakira 2025, Rayon Sports yakinnye umukino w’umunsi wa Gatatu wa Shampiyona n’ikipe ya Gasogi United urangira ikipe zombi zinganyije ibitego 2-2.
Ni umukino utari woroshye ku ruhade rwa Rayon Sports ukurikije imikinire, imitoreze, ndetse n’uko imaze iminsi iyobowe. Rayon Sports yatangiye umukino neza itsinda igitego cya Tambwe Gloire, izakwishyurwa itsindwa icya kabiri yo iza yishyura.
Uyu mukino ntabwo Rayon Sports wavuga ko yari ikwiye gutahana n’iri nota rimwe ukurikije umukino Gasogi United yakinnye. Muri uyu mukino Gasogi United yatsinze igitego umusifuzi Habumugisha Irene wari uwo ku ruhande aracyanga yemeza ko habayemo kurarira. Hari n’undi mupira waviriyemo ku murongo abakunzi ba Gasogi United bemeza ko cyari igitego.
Nyuma y’umukino umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles, yikomye cyane abasifuzi bari kuri uyu mukino yemeza ko bibye iyi kipe ye ariko yirinda kuvuga byinshi harimo ikintu cyo gusabira umusifuzi wakoze ikosa, guhagarikwa.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Nzeri 2025 mu kiganiro Rirarashe, KNC, yasabye umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, ko yagerageza agashyira ubutabera mu mikino ya shampiyona cyane ku basifuzi bayobora imikino ndetse asaba ko uwakoze ikosa akwiye guhanwa.
Yagize ati “Shema Fabrice, Shema Fabrice, Shema Fabrice, dukwiye kugira ubutabera niba dushaka guhangana. Ibi ni ibintu bibi cyane. Icyo kwitwa ngo ni mpuzamahanga, nakora amakosa nahagarikwe. Nta musifuzi nzajya kurega, ariko mu menye ko mwaduhemukiye. Sinshaka kuvuga umusifuzi wo hagati ariko uwo ku ruhande wa mbere yadusifuriye nabi."
KNC yagaragaje ko Rayon Sports yateguye abasifuzi ndetse agaragaza ko yongeye kubikora gutsinda Rustiro FC mu mukino w’umunsi wa kane bishoboka kandi cyane.
Yagize ati “Simbona Rutsiro FC itsindwa na Rayon Sports. Rayon Sports n’ikoresha Sisiteme yo gutunganya abasifuzi nkuko ku munsi wejo yabikoze, izitwara neza.”
Gasogi United nyuma y’umwiherero w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, izakomeza Shampiyona ikina na Bugesera FC mu mukino w’umunsi wa Kane. Uyu mukino uzabera mu karere ka Bugesera.
Rayon Sports na Gasogi United zanganyije ibitego 2-2


Kinyarwanda
English
Swahili









