Rayon Sports abakinnyi 2 banze gukora imyitozo, Police FC ihindura byose! Avugwa mu Rwanda
Amakuru y’imikino arimo kuvugwa hano mu Rwanda harimo avugwa muri Rayon Sports, Police FC, APR FC ndetse na Mukura Victory Sports.
Amakuru yacu y’imikino reka tuyahere muri Mukura Victory Sports yari imaze igihe icecetse ku isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi ariko ku munsi w’ejo hashize tariki 1 Nyakanga 2025, yasinyishije myugariro Tuyishime Emmanuel wakinaga mu Amagaju FC.
Uyu mukinnyi aje muri Mukura Victory Sports gusimbura myugariro Rushema Chris wamaze gusinyira ikipe ya Rayon Spots amasezerano y’imyaka 2.
Ikipe ya Mukura Victory Sports kugeza ubu ntabwo iratangaza umutoza ariko amakuru twamenye n’uko hari uwo bamaze kumvikana igisigaye gusa n’ukumwereka abakunzi b’iyi kipe.
Tuyishime Emmanuel yasinye muri Mukura VS
Reka dukomereze muri Police FC, ikipe yari imaze iminsi ivugwamo abatoza barimo Ben Moussa, Alain Kirasa ndetse na Adil Erradi Mohamed ariko iyi kipe ikaba yamaze guhitamo umwe ugomba kuyitoza umwaka utaha.
Police FC ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, ku wa kabiri tariki 1 nyakanga 2025, yatangaje ko Ben Moussa ari we wagizwe umutoza mushya.
Uyu mutoza w’umunya-Tunisia, azungirizwa na Mutarambirwa Jabir, Dbouki Mohamed uzaba ari ushinzwe kongerera abakinnyi imbaraga ndetse na Yahia Ahmed Ben uzaba ashinzwe gusesengura amashusho.
Aba batoza basinye muri Police FC bivugwa ko bahawe amasezerano y’imyaka 3.
Police FC yahinduye ibintu byose ndetse igera no ku bayobozi bazaba bayoboye iyi kipe. Chairman wa Police FC yagizwe Yahya Kamunuga, uyu muyobozi wa Police FC azungirizwa na ACP Jean Nepomuscene Mbonyumuvunyi ndetse na ACP Rtd Bosco Rangira. Umuvugizi wa Police FC ndetse uzaba ari n’umunyamabanga ni Claudette Umutoni.
Amakuru ava muri Police FC avuga ko umutoza agiye gutangira gusinyisha abakinnyi ku ikubitiro ngo yifuza ko Bigirimana Abedi yagarurwa nubwo yashimiwe.
Police FC yashyizeho abayobozi bashya n'abatoza
Amakuru yacu y’imikino reka tuyakomereze muri Rayon Sports yatangiye imyitozo tariki 1 Nyakanga 2025. Iyi myitozo yakozwe n’abakinnyi 22 gusa barimo abakinnyi b’abanyamahanga 6 barimo Gloire Tambwe, Adama Bagayogo, Rayane Hamouimeche, Musore Fred, Assana Nah Innocent ndetse na Tony Kitoga.
Iyi myitozo yabaye mu muhezo nta mufana wemere kwinjira. Hari abakinnyi bataragera hano mu Rwanda baturutse hanze y’igihugu ariko bamwe baragera hano mu Rwanda uyu munsi bandi bahagere mu cyumweru gitaha.
Abakinnyi 2 banze gukora imyitoza barimo Mohamed Chely ndetse na Drissa Kouyate. Aba bakinnyi basabwe gukora igeragezwa ariko barabyanga ngo ntabwo ari abakinnyi bo gukora igeragezwa.
Rayon Sports yakoze imyitozo idafite Chely na Kouyate
Amakuru y’imikino reka tuyakomereze muri APR FC iri mu myiteguro y’umunsi mukuru wo kwizihiza imyaka 30 iyi kipe imaze ibayeho. Uyu munsi mukuru ukomeje gushyuha cyane bitewe n’ibyateguwe birimo kuzerekana abakinnyi bashya, igishushanyo mbonera cya sitade y’iyi kipe ndetse n’ibindi.
Muri APR FC biteganyijwe ko kuri uyu wa gatatu tariki 2 Nyakanga 2025, iraza gutangira imyitozo y’itegura saison ya 2025/2026. Iyi kipe ikomeje urugamba rwo kurwana no kugumana abakinnyi 2 barimo Niyomugabo Claude ndetse na Ruboneka Bosco barimo gushakwa na AZAM FC cyane.



Kinyarwanda
English
Swahili









