Polisi ya Uganda yateye utwatsi ku ifungwa ry'abanya Kenya babiri bashimutiwe i Kampala
Polisi y’igihugu cya Uganda yatangaje ko nta ruhare na ruto yagize mu ishimutwa ry’abanya Kenya babiri, Bob Njagi na Nicholas Oyoo, leta ya Kenya ivuga ko bashimutiwe muri icyo gihugu ku wa Gatatu tariki ya 1 Ukwakira 2025 ubwo bari mu bikorwa byo gushyigikira Bobi Wine kwiyamamaza.
Ibi byatangajwe na ACP Kituuma Rusoke umuvugizi wa Polisi ya Uganda ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku yu wa Mbere tariki ya 6 Ukwakira, aho yavuze ko nta makuru na make Polisi y’icyo gihugu ifite agaragaza ko abo banya-kenya babiri batawe muri yombi cyangwa se bafungiwe muri icyo gihugu nk'uko ibinyamakuru byo muri icyo gihugu bikomeje kubigarukaho.
Yagize ati “Nta raporo cyangwa amakuru Polisi yacu ifite yerekana ko abo bantu baba bari mu maboko yacu. Iyo ayo makuru tuyagira tuba tuyatanze nta kuzuyaza, urebye nta na raporo y'abo bantu baburiwe irengero twe nka Polisi twabonye cyangwa se ngo tuyabazwe”.
Ibi bibaye nyuma yuko hari hamaze iminsi hatangajwe amakuru avuga ko abo banya-kenya babiri bashimutiwe muri Uganda i Kampala ubwo bari bitabiriye ibikorwa bya politiki byo gushyigikira umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta y’icyo gihugu Bobi wine ubwo yarimo yiyamamariza muri uwo mujyi wa Kampala.
Umunyakenya wari kumwe na bo bagenzi be babiri bivugwa ko bashimutiwe muri icyo gihugu ubwo yatangazaga ayo makuru ku wa 1 Ukwakira yavuze ko bafatiwe kuri station ya esansi bagashyirwa mu modoka bikarangira baburiwe irengero ndetse na telephone zabo zigahita zikurwaho kugeza n’ubu hakaba nta makuru na make y’uwaba uzi irengero ryabo.
Kugeza ubu Leta ya Kenya ikomeza kuvuga ko baba bafungiye muri Uganda mu gihe Uganda yo ivuga ko nta makuru yabo na make izi, ndetse ibi bikaba bikomeje kuzamura umwuka mubi muri ibyo bihugu byombi nubwo abo basore bombi nta makuru yabo y’uko bameze cyangwa aho bari kugeza ubu.


Kinyarwanda
English
Swahili









