Rwamagana: Umuturage arashinjwa kugurisha ubutaka yarabuhaweho ingurane na leta
Umuturage utuye mu Karere ka Rwamagana arashinjwa kugurisha undi muturage ubutaka kandi yari yarishyuwe ingurane kuri ubwo butaka, ubuyobozi bw' Umurenge wa Kigabiro bwo bwemeza ko icyo kibazo cyashyikirijwe inzego zigomba ku gufata umwanzuro kuri ubwo butaka.
Abaturage batuye mu Mudugudu wa Ramba bahaye UkWELITIMES, avuga ko hashize umwaka hamenyekane ayo makuru, avuga ko uwo muturage Turatsinze Faustin utuye mu Mudugudu wa Ramba Akagari ka Nyagasenyi, Umurenge wa Kigabiro yagurishije ubutaka undi umuturage witwa Burakari Valens' nyamara ubwo butaka yarigeze kubugurisha Leta.
Nkuko bigaragara mu nyandiko mvugo yakozwe n'ubuyobozi bw' Umurenge wa Kigabiro Tariki ya 4 Mata 2025, mu buhamya bwatanzwe n'abaturage batuye mu Mudugudu wa Ramba barimo abafitanye isano nawe, bavuga ko Turatsinze Faustin yagurishe ubwo butaka mu 2008 ubwo Leta yaguraga ubutaka bwari bugenewe umushinga w' iyahoze ari Isanduku y' abakozi ba Leta (Caisse sociale du Rwanda) yahindutse RSSB.
Mu nyandiko mvugo yakorewe mu nama yabaye tariki ya 4 Mata 2025 yari iyobowe na Marc Rushimisha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kigabiro, umwanditsi w'iyo nama akaba yari umuyokozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Murenge wa Kigabiro, Uwitonze Alphonsine nkuko bigaragara mu nyandiko mvugo UkWELITIMES ifitiye copi, hemejwe ko Turatsinze Faustin yandikishije ubutaka yahaweho ingurane ya 4..164.000 frw mu 2008 ubwo Leta yimuraga abaturage bari batuye mu butaka bwahawe RSSB arongera abugurisha Burakari Valens.
Umwanzuro wafatiwe muri iyo nama wavugaga ko Burakari nubwo yaguze ubwo butaka atemerewe kubukoreraho kuko uwamgurishije yabugurishije nyamara bwaraguzwe na RSSB.
Abaturage bavuga ko nubwo Turatsinze Faustin yari abizi neza ko yari yahawe ingurane kuri ubwo butaka yabirenzeho arabugurisha kandi ko bwari bwavuye mu mitungo ye ubwo yahabwaga ingurane na Leta.
Bamwe mu baturage bavuga ubwo butaka ubu bwatangiye guteza amakimbirane hagati ya Burakari wabuguze na Mukagatare Francoise wahoze ari umugore wa Turatsinze, ubu unabuhinga mu gihe Burakari aba ashaka kubwubakamo.
Umwe mu baturage yagize " Ubuyobozi bukwiye gukemura ikibazo cya buriya butaka, twatunguwe nuko hari uwaje amena ibikoresho tukumva ngo agiye kuhubaka, twese twarumiwe kuko buriya butaka Turatsinze yabugurishije Caisse sociale bimura abaturage nta muturage uratabizi."
Uwo muturage yakomeje ati" Ubu butaka inzu yarimo bayikuyemo Mukagatare umugore wa Turatsinze kubera ko yari yaraguzwe ubwo Caisse sociale yimuraga abari batuye hano.Ubutaka babutije umugore uwo Mukagatare ariko bizwi ko ubutaka bwishyuwe na Caisse sociale. "
Mukagatare Francoise wahoze ari umugore wa Turatsinze, avuga ko nawe yatunguwe no kumva ubutaka bwarimo inzu yari yagenewe n'urukiko kugira ngo areremo abana babyaranye ariko akayikurwamo nyuma y' uko Turatsinze yari yahawe ingurane na Leta.
Mukagatare agira ati "Njyewe ubutaka ni njyewe ubuhinga, icyantangaje nuko uyu munsi hari uwuvuga ko yabuguze nyamara badukura hano harimo inzu Urukiko rwari rwageneye abana babiri babyaranye na Turatsinze. Icyo. gihe badukura mu nzu yari yubatse hano bavugaga ko ari ubutaka bwa Caisse sociale. Uwo mugabo uvuga ko yabuguze araza akanyangiriza imyaka kandi RSSB ariyo yantije ubu butaka kugirango mbashe kubona ibitunga abana ."
Mukagatare yakomeje agira ati" Niba caisse sociale nta butaka yaguze nibabusubize abana banjye kuko babudukuyemo bavuga ko bwishyuwe na Caisse sociale kuko abana banjye ntibagira aho baba ndabazererana."
Burakari Valens' waguze ubwo butaka, avuga ko ubwo butaka yabuguze anahabwa icyangombwa cyo kubaka ariko ntiyashatse kugira byinshi atangaza ubwo yaganiraga na UKWELITIMES.
Turatsinze Faustin aganira na UKWELITIMES, we avuga ubutaka yagurishije bwari ubwe ndetse ko ubuyobozi bwemeje ko atari ubwe aribwo bwamuhaye ibyangombwa byabwo ubwo yabubaruzaga.
Twagerageje kuvugana n'ubuyobozi bw' Umurenge wa Kigabiro kuri iki kibazo, Marc Rushimisha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w' uwo Murenge avuga ko umwanzuro ku butaka bubaruye kuri UPI 5/01/05/03/059 washyikirijwe inzego zibishinzwe zigomba kubufataho icyemezo.
Twagerageje no kuvugana na Mbonyumuvunyi Radjab, umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana kishyuye 4, 164.,000 frw yahawe Turatsinze Faustin muri 2008 ubwo ako karere kishyuraga abaturage bahawe ingurane kugira ngo ubwo butaka bube ubwa Caisse sociale ariko ntibyadukundiye ndetse twamwandikiye ubutumwa bugufi kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru bwari butarasubizwa.
Twanagerageje kuvugana n' ubuyobozi bwa RSSB yaguriwe ubutaka mu gihe iki kigo kitwaga Caisse sociale du Rwanda, dusabwa kubandikira ubutumwa bukoherezwa kuri Email ariko kuva tariki 3 Ukuboza 2025 kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru nta gisubizo cyahawe umunyamakuru kuri iki kibazo.
Amakuru UkWELITIMES ifitiye gihamya agaragaza ko ubu butaka bufite UPI 5/ 01/05/ 03/059 butabarirwaga mu mitungo umunani itumikanwa y' ubutaka bwari bubaruye kuri Turatsinze Faustin , nkuko bigaragazwa n' imyandiko yasinyweho na Muvara Pothin wari umwanditsi w' impapuro mpano z' ubutaka. Ubu butaka bukaba bwarabaruwe kuri Turatsinze Faustin nyuma ya tariki ya 21 Gashyantare 2019.


Kinyarwanda
English
Swahili









