Musanze: Abaturage bamennye litiro 2080 z’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nkotsi, akarere ka Musanze bemeza ko nyuma yo gusobanurirwa ingaruka z’inzoga zitujuje ubuziranenge, aribyo basigaye bituma bagira uruhare mu kuzirwanya ndetse byatangiye gutanga umusaruro mu dusantere tumwe na tumwe.
Ibi babigaragaje nyuma y’igikorwa cyo kumena litiro 2080 z’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, byafashwe ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Iki gikorwa cyabereye mu mudugudu wa Kiruhura, kagali ka Bikara, umurenge wa nkotsi.
Abaturage bemereye inzego z’umutekano n’umuyobozi w’umurenge wa Nkotsi ko batazigera barebera abakora n’abakwirakwiza ibi binyobwa.
Umwe mu bari bitabiriye iki gikorwa yagize ati “Nyuma yo gusobanukirwa ingaruka ibi binyobwa byatugiragaho, nk’abaturage twiyemeje kutabirebera ngo bikomeze byice abantu. Twahisemo kubirwanya kandi umugambi wo kubitangaho amakuru tuzawukomeza kugira ngo bicike.”
Polisi y’u Rwanda ivuga ko ishyize imbere gukomeza kwigisha abantu kureka gukora no kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge kuko biba intandaro y’ibyaha bitandukanye.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyaruguru IP Ignace Ngirabakunzi ati “Ingaruka zikomoka ku nzoga zitujuje ubuziranenge, zituma turushaho kugira imbaraga zo kuzirwanya no gufata abazikora kugira ngo babibazwe."
Yakomeje agira ati “Turashimora abaturage bameze kubona akamaro ku kurwanya ibi binyobwa ndetse bakiyemeza kudufasha muri uru rugamba birinda guhishira ababigiramo uruhare. Mu by’ukuri ubu bufatanye bazatanga umusaruro mu gukumira ibyaha byaterwaga n’abanywa izi nzoga zitujuje ubuziranenye.”


Kinyarwanda
English
Swahili









