Perezida Kagame azitabira Africa Forward Summit
Abakuru b'ibihugu 30 byo muri Afurika bazaganira na Perezida Emmanuel Macron w'Ubufaransa mu nama yitwa Africa Forward Summit.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yahamije ko Perezida Kagame azajya I Nairobi muri Kenya aho azitabira Africa Forward Summit.
Mu kiganiro yahaye RBA (Rwanda Broadcasting Agency) yavuze ko ku itariki 12 Gicurasi 2026 Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame azitabira inama izahuriza hamwe Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron n’abakuru b’ibihugu bisaga 30 byo muri Afurika. Ati”Iyi nama ya Africa Forward Summit, ni inama hagati y’Ubufaransa n’ibihugu by’Afurika.
Ni inama zatangiye mu 1973. Izabera I Nairobi muri Kenya. Izaba yiga ku guhanga udushya, amahoro n’umutekano, imari mpuzamahanga, hakaba ndetse n’ibigo by’ubucuruzi biturutse muri Afurika no mu Bufaransa”.
Perezida Kagame ategerejwe muri Kenya
Ni inama igamije kuzamura ubufatanye hagati y’Afurika n’Ubufaransa ariko ubwo bufatanye bushingiye ku iterambere ku mpande zombi.
Muri iyo nama kandi hategerejwe kuganirwamo uko hashakwa amafaranga yo kubungabunga umutekano muri Afurika, no kwiga ku kibazo cy’abimukira. Ni inama izaberamo ibiganiro bifunguye ku ngingo zitandukanye hashakwa ibisubizo birambye ku bibazo bihari.

Kinyarwanda
English
Swahili








