M23 yasatiriye umujyi wa Shabunda: Igitutu ku ngabo za Leta ya RDC
Umutwe wa M23 ukomeje kwagura ibice wigarurira mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho kuri ubu uri gusatira santere ya Shabunda, imwe mu duce dukize ku mabuye y'agaciro mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Imirwano ikomeje gufata indi ntera kuva ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ubwo M23 yatangiraga ibitero bikomeye mu bice bya Kabare na Walungu, aho abarwanyi bayo bamaze kwigarurira uduce tugera kuri tune: Chulwe, Kishadu, Lubimbe 1 na Lubimbe 2.
Ibi bice byari inzitizi ya mbere kuri M23 mu rugendo rujya muri teritwari ya Shabunda, kandi kubifata byafunguye amarembo mashya kuri uwo mutwe urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.
Ku wa 6 Ukwakira, imirwano yakomeje kwiyongera, igeze mu ishyamba rya Kibandamangobo, riri muri teritwari ya Shabunda, n’utundi duce twa hafi turimo Luntukulu na Mulambula. Ibi bice byose bifite agaciro k’igisirikare kuko bitanga inzira z’ubuhahirane n’ibikorwa bya gisivile bihagaze kubera intambara.
Amakuru aturuka mu baturage ndetse no mu nzego z’iperereza z’imbere mu gihugu yemeza ko ku wa 7 Ukwakira, abarwanyi ba M23 bamaze kwinjira mu duce dutandukanye twa Luntukulu, bikaba byoroheje urugendo rugana santere ya Shabunda ndetse na Mwenga.
Ingabo za Leta ya RDC (FARDC) n’imitwe y’abitwaje intwaro ya Wazalendo bakomeje guhangana na M23, ariko amakuru aturuka mu baturage aravuga ko hari bamwe muri aba barwanyi bashobora kuba bamaze kuva mu birindiro byabo kubera ubukana bw’imirwano.
Shabunda: Igicumbi cy’ubukungu n’intambara
Shabunda izwiho gukungahara cyane ku mabuye y’agaciro, by’umwihariko zahabu, bikaba byaragiye bituma ihinduka indiri y’inyeshyamba, imitwe yitwaje intwaro ndetse n’ingabo za Leta, zose zishaka kuyigenzura kubera inyungu z’ubukungu zihari.
Muri iki gihe, Leta ya RDC iri imbere y’igipimo gikomeye cy’umutekano muke, cyane ko M23 igenda yegera ibice by’ingenzi, ikabikura mu maboko y’ingabo za Leta hamwe ku handi.


Kinyarwanda
English
Swahili









