Umurinzi wa Davido ahembwa $15.000
Umurinzi wa Davido yahishuye ko ahembwa $15.000 asaga miliyoni 30 z'amanayira yinjiza buri kwezi. Icyakora uwo muzungu yahishuye ko ukwezi kujya gushira Davido yamuhaye arengeje uwo mushahara ku buryo usanga atajya akora ku mushahara.
Umwongereza wari warihebeye akazi k'igisirikare yaje guhindura intekerezo ashyira hasi impuzankano n'imbunda by'igisirikare cy'ubwami bw'ubwongereza yemera guhora acunze ubuzima bwa Davido.
Ni umugabo utajya ushyira hanze imyirondoro ye ariko ifoto ze ziri hose kuko yishimira kugenda inyuma ya Davido.
Ni kenshi akunze kwerekana ko bibaye ngombwa yakwitanga agapfa igihe byaba ari ukurokora ubuzima bwa Davido.
Kuri ubu rero inkuru igezweho muri Nigeria ni iy'uko noneho ari we uhembwa amafaranga menshi mu barinda abahanzi bo muri Afurika.
Yahishuye ko ahembwa $15.000 asaga miloyoni 30 z'amanayira yinjiza buri kwezi. Icyakora uwo muzungu yahishuye ko ukwezi kujya gushira Davido yamuhaye arengeje uwo mushahara ku buryo usanga atajya akora ku mushahara.
Ni umugabo wishyizeho ku ijosi Tattoo ya Davido mu guhamya urukundo amukunda. Uru rukundo rufite ishingiro kuko Davido yamutembereje isi ku buryo ari ibintu afata nk'inzozi zabaye impamo.
Amazina ye yarayahishe cyane akaba azwi nka Segxy DMW.


Kinyarwanda
English
Swahili









