
The Ben na Bruce Melodie barakonkobotse! Imibare y'abahanzi nyarwanda kuri Spotify muri Werurwe
Abumva abahanzi nyarwanda kuri Spotify bakomeje kugabanuka by'umwihariko kuri The Ben na Bruce melodie, batakaje abarenga ibihumbi 10 kuri buri umwe.
Muri Werurwe 2025, urebye mu bahanzi nyarwanda 10 bumvwa cyane kuri Spotify, imibare yabo abenshi yaragabanutse kugeza aho nka Bruce Melodie uza ku mwanya wa mbere yatakaje abarenga ibihumbi 20.
Mu mpera za Gashyantare 2025, Bruce yari afite abumva ibihangano bye kuri Spotify bagera ku bihumbi 179.2, kuri ubu ukwezi gushize kwa Werurwe gusize afite ibihumbi 157.8.
The Ben nawe uheruka gushyira hanze album yari yazamuye imibare y'abamwumva kuri uru rubuga ikagera ku bihumbi 100, ubu afite abagera ku bihumbi 89.
Gusa nubwo abahanzi benshi batakaje abantu benshi babumva kuri Spotify, Ariel Wayz uheruka gushyira hanze album ye ya mbere 'Here To Stay' we imibare ye yarazamutse ava ku bihumbi 11 agera ku bihumbi 27.3.
Dore urutonde rw'abahanzi nyarwanda 10 bumvwa cyane kuri Spotify (rwakozwe ku itariki ya 1 Mata 2025).
1. Bruce Melodie: ibihumbi 157.8
2. Israel Mbonyi: ibihumbi 148.3
3. Eloi El: ibihumbi ibihumbi 122.3
4. Meddy: ibihumbi 113.8
5. The Ben: ibihumbi 89.7
6. Element EleéeH: ibihumbi 49.8
7. Mike Kayihura: ibihumbi 40.7
8. Chriss Eazy: ibihumbi 39.9
9. Papi Clever & Dorcas: ibihumbi 33.4
10. Kivumbi King: ibihumbi 30.6
Ariel Wayz nyuma yo gushyira hanze album, abamwumva bazamutseho ibihumbi 15