
Sophia yaryohereje Burna Boy amwizeza kumuha Isi
Umukobwa ukomoka muri Nigeria witwa Sophia akomeje kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kuryohereza Burna Boy mu gikorwa cy'abashakanye akamwemerera imodoka ya Lamborghini ariko agategereza agaheba.
Sophia Egbueje akomeje kuba isereri mu matwi y'abakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza ko yakoranye imibonano mpuzabitsina na Burna Boy akamwizeza imodoka ya Lamborghini ariko ntayimuhe.
Ubwo aba bombi bari mu gikorwa nyirizina, Sophia yakoze iyo bwabaga ashimisha uyu muhanzi, undi nawe ahita amwemerera kumuha Isi yose.
Ntabwo ari ibyo gusa kandi kuko yahise amwerera imodoka ya Lamborghini, ndetse aza no guhita ajya muri studio yandika indirimbo yise "Lamborghini Toto".
Icyakora nubwo Burna Boy yizihiwe mu gikorwa cy'abashakanye, ariko kandi imodoka yemeye ntayo yatanze, ahubwo yaje kumusubiza ko atajya agura bene izo modoka mu mashusho yacishije kuri Instagram.
Ntabwo ari Sophia wenyine Burna Boy yahaye isezerano ntarisohoze, kuko na Steflon Don wahoze ari umukunzi we ubwo bari bagikundana yaramubeshye.
Uyu we yamwijeje kumuha imodoka ebyiri za Ferraris ndetse akamugurira n'inzu i London mu Bwongereza, ariko byose byarangiye nta nakimwe amuhaye.