issa
Umunyamakuru The Cyiza n'umuhanzi Audia Intore bakoze ubukwe (AMAFOTO)

Jul 26, 2025 - 20:56
 0

Umunyamakuru Niyonsenga Cyiza Kelly n'umuhanzi w’injyana gakondo, Audia Intore, ubusanzwe witwa Uwimana Alice Diane bakoze ubukwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Nyakanga 2025 nyuma y'igihe bakundana.

Ibi birori byabereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kinyinya.

Mbere y'uyu munsi nyirizina w'ubukwe bwaba bombi bwabanjirijwe no kwambikwa impeta y’urukundo kuri Audia Intore, byabaye tariki 5 Gashyantare 2025, bikurikirwa n’umuhango wo gusezerana mu mategeko mu Murenge wa Remera tariki 26 Kamena 2025.

The Cyiza n'umugore we Audia Intore basezeraniye imbere y’Imana mu rusengero rwa Anglican Church Kimironko, nyuma y’iyo mihango abatumiwe bakirirwa muri Madeleine Garden mu Murenge wa Kinyinya.

Audia Intore usanzwe ari umuhanzi w'injyana gakondo na The Cyiza wakoze ku bitangazamakuru nka ISIBO TV & Radio/ The Choice Live na Inyarwanda, bakoze ubukwe nyuma y’imyaka ibiri bari bamaze bakundana, ndetse kenshi bagaragaje ko umubano wabo wabanjirijwe n’ubushuti busanzwe.

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Umunyamakuru The Cyiza n'umuhanzi Audia Intore bakoze ubukwe (AMAFOTO)

Jul 26, 2025 - 20:56
Jul 26, 2025 - 21:04