issa
GARUKA KU IVUKO: Abanya-Kirwa baturutse mu bice by'igihugu batanze Inka na Mituelle zirenga 300

Jul 26, 2025 - 18:55
 0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Nyakanga 2025, nibwo abakomoka mu karere ka Ngoma umurenge wa Rurenge ahitwa Kirwa, bagarutse iwabo muri gahunda ya 'Garuka ku Ivuko'.

Ni igikorwa ngaruka mwaka, gikunze kuba muri buri meshyi . Muri uyu mwaka abakomoka muri aka gace batanze Inka ku muturage utishoboye warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, witwa Mukarushema Leoncien. Hanatanzwe kandi Mituelle ku bantu barenga 300, ariko hanakinwa imikino y'umupira w'amaguru ndetse hanakorwa Umuganda.

Ubwo hakorwaga iki gikorwa cyo gutanga Inka, hari umuyobozi wungirije w'akarere ka Ngoma ushinzwe imibereho myiza, MUKAYIRANGA Marie Gloriose ndetse n'umuyobozi w'umurenge wa Rurenge witwa Niyigena Alexis.

Umuyobozi wa Garuka ku ivuko, Mudaheranwa Celestin, yavuze ko guhitamo kugurira uyu muturage witwa Leoncien Inka, byatewe nuko hari benshi babyifuje kuko kera hari abantu benshi batunze Inka.

Yagize ati " Abantu bagiye batanga ibitekerezo by'ibyo twakora, bemeza ko hagurwa Inka kuko aha kera bari batunze inka cyane, byari byiza ko twongera tukabikora."

Umuyobozi yasabye kandi abegereye uyu muturage wahawe Inka, ko bajya bayisura kugira ngo izagirire umumaro abandi.

Yagize ati " Bya bindi bijyana n'inka turabibashinze, ubuzima bwayo bwa buri munsi mujye mubukurikirana. Burya yo umuntu akugabiye, ejo cyangwa ejobundi uziturira n'abandi. Umwaka utaha dushobora kuzaza tukaziturira nundi cyangwa se uyu bikaba byamufasha no mu buzima."

Visi Meya w'Akarere ka Ngoma ushinzwe Imibereho myiza, yiyemeje kuzagira icyo afasha uyu muturage

Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Ngoma ushinzwe imibereho myiza, MUKAYIRANGA Marie Gloriose, yijeje abari muri iki gikorwa ko nk'ubuyobozi bagiye kugira icyo bakora kugira ngo iyi nka izafashe uyu muturage ndetse izagirire akamaro n'abandi.

Yagize ati " Tugiye gushaka Veterineri arebe niba umukecuru araza kuyishobora. Nkuko mwabivuze hari uburyo bwinshi dushobora gukoresha ikamugirira akamaro, ikazanagera ku bandi benshi. 

Uyu muyobozi yanavuze ko ibi bikorwa byakozwe bishimishije cyane kuko byunganira cyane ibyo Leta ikorera abaturage, ariko anasaba umurenge kuzamuka ku rutonde cyane cyane urw'abatanga Mituelle bahereye ku byakozwe.

Yagize ati "Nk'ubuyobozi bw'Akarere turabashimiye kubera iki gikorwa kuko ibyakozwe byunganira ibikorwa bya Leta. Rurenge mukwiye kuzamuka kugira ngo tubashime tunashime iyi gahunda ya Garuka ku Ivuko."

Gahunda ya 'GARUKA KU IVUKO' yatangiye umwaka wa 2017, ariko abagize iyi gahunda cyane bakaba baratangiye kwihuza mu mwaka wa 2016. 

Ubwo iyi gahunda yatangiraga bwa mbere yari ifite imbaraga nyinshi ndetse icyo gihe hakozwe Umuganda ku muhanda uhuza Akarere ka Rwamagana n'Akarere ka Ngoma ahazwi nko ku 'Rutindo'. Icyo gihe Kandi hanatanzwe Mituelle ku batishoboye barenga 150.

Habaye imikino itandukanye 

Nyuma y'ibikorwa byabaye mu gitondo, haje no gukinwa imikino itandukanye irimo uwahuje ikipe y'abakanyujijeho(Abasaza) yaturitse hanze ya Kirwa ndetse n'abasanzwe babarizwa muri aka gace, ariko hanakinwa umukino wahuje ikipe ya Kirwa yitwa Venus FC ndetse n'iy'abaturutse hanze ya Kirwa ariko b'Urubyiruko.

Umukino wabaye mbere ni uw'abakanyujijeho, waje kurangira ikipe y'abaturutse hanze ya Kirwa batsinze ibitego 3-1. Uyu mukino watangiye saa Munani n'igice.

Ku isaha ya saa Kumi nibwo umukino wahuzaga ikipe ya Kirwa yiswe Venus FC ndetse n'abakinnyi baturutse hanze ya Kirwa, umukino urangira Venus FC itsinzwe ibitego 3-2.

Ni umukino wari mwiza cyane ku buryo abari kuri uyu mukino bishimye cyane bitewe nuko wagenze ndetse bamwe bifuza ko hari indi yategurwa mu minsi ya vuba. Kirwa ni kamwe mu duce two mu Rwanda dufite impano cyane iy'umupira w'amagaru ubona ko bakurikiranwe hari icyo bagaragaza.

Mukarushema Leoncien yorojwe Inka 

Ikipe ya Kirwa y'abaturutse mu bice bitandukanye yatsinze ibitego 3-2

Venus FC yatsinzwe ibitego 3-2

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

GARUKA KU IVUKO: Abanya-Kirwa baturutse mu bice by'igihugu batanze Inka na Mituelle zirenga 300

Jul 26, 2025 - 18:55
Jul 27, 2025 - 19:09