issa
Kamonyi: Umugabo yiyahuje supaguru bamuha amata arahembuka

Jan 6, 2026 - 19:36
 0

Iyakaremye Jean Pierre w'imyaka 41 utuye Murenge wa Rugarika Akarere ka Kamonyi yashyize mu nzoga yitwa icyuma supaguru ashaka kwiyica nyuma yo gushwana n'umugore we akahukana akamusigira abana.

Uyu mugabo utuye mu Murenge wa Rugarika, Akarere ka Kamonyi, nyuma yo kugerageza kwiyahura abaturage bamutabaye atarashiramo umwuka, bamusuka amata banahamagara Imbangukiragutabara imujyana kwa muganga ariko bigaragara ko yanegekaye.

Uko byavuzwe n' abaturage umugabo bivugwa ko yagerageje kwiyahura akoresheje supaguru yashyize mu nzoga yo mu bwoko bwa likeli bakunda kwita icyuma. Abatabaye uwo mugabo bamusanganye agapapuro yari yanditseho ubutumwa bwo gusezera ku nshuti ze yabwiraga ko atazongera kubarushya ariko anabasaba kuzamurera abana be.

Amakuru yatanzwe n'abaturage baganiriye na BTN TV, avuga ko uwo mugabo, umugore we bagiranye ikibazo cy'amakimbirane, arahukana amusigira abana be wenyine.

Umwe mu baturage, yavuze ko intandaro y'icyatumye yiyahura yaturutse ku makimbirane yagiranye n'umugore we. 

Yagize ati " Yanyweye supaguru yavanze n'inzoga y'icyuma, yari afitanye amakimbirane n'umugore we, niyo ntandaro ya byose." 

Undi muturage yagize ati "Ngiye kubona mbona abantu benshi bari hano mbabajije barambwira ngo ni Rukara yanyweye supaguru."

Ku bijyanye n'ayo makuru, twagerageje kuvugana n'ubuyobozi bw'Inzego z'Ibanze ariko ntibyadukundira, kuko Dr Nahayo Sylvere, umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, ntiyabonetse ku murongo wa telefoni ndetse ubutumwa umunyamakuru wa UkWELITIMES, yandikiye Meya ubwo twakoraga iyi nkuru, bwari butarasubizwa.

Jan 6, 2026 - 20:23