Amafaranga abanyarwanda baba mu mahanga bohereza mu Rwanda ageze kuri miliyoni 502$
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko abanyarwanda baba mu mahanga bagira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu ndetse amafaranga buhereza mu gihugu ageze kuri miliyoni 502$.
Ibi Amb Olivier Nduhungirehe, yabigarutseho mu kiganiro kigaragaza uko u Rwanda ruhagaze mu ruhando mpuzamahanga, yatanze mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano iri kuba ku nshuro yayo ya 20.
Yagaragaje ko u Rwanda ruhagaze neza mu muryango mpuzamahanga ndetse ari umufatanyabikorwa wizeye, uhamye kandi wubahwa kubera ibikorwa bitanga umusaruro rwagaragaje.
Amb Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko abanyarwanda baba mu mahanga ubwo Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya mbere yabaga mu 2023 abanyarwanda baba mu mahanga boherezaga amafaranga agera kuri 9,6$ ariko ubu yageze k uri miliyoni 502$ ndetse ari bimwe mu bigaragaza uruhare rukomeye abanyarwanda baba mu mahanga bagira mu guteza ubukungu by’Igihugu imbere.
Yagize ati “ Muri ibyo guteza imbere ubukungu, hari abanyarwanda baba mu mahanga babigiramo uruhare rukomeye kuko usibye kubakangurira kwishyira hamwe gukunda u Rwanda,kurangwa n’ubunyarwanda hari n’ibijyanye n’ubukungu bakora, kohereza amafaranga mu Rwanda umushiyikirano wa mbere w’umushyikirano wabaye abanyarwanda bohezaga amafaranga mu Rwanda agera kuri miliyoni 9,6 by’amadolari ubu ng’ubu ayo mafaranga ageze kuri miliyoni 502 z’amadolari ni ukuvuga ko byikubye inshuro 52.”
Amb Nduhungireho yanagaragaje ko kava Inama y’Umushyikirano y’Igihugu kuva yari tangira kuba mu mwaka wa 2026 n’umubare wa za ambasade wiyongereye.
Ati “ Ku byerekeye umubano n’amahanga u Rwanda rwagiye rwagura amarembo cyane cyane iyo uhereye cyane cyane iyo uhereye ku nama ya mbere y’umushyikirano yabaye muri 2003 rwari rufite ambasade 20 gusa ariko ubu ng’ubu zimaze kugere muri 50 kandi mu migabane yose y’isi.”
Yongeyeho ko n’ambasade z’amahanga zariyongereye kubera ko mu 2023 ubwo Inama y’Igihugu y’umushyikirano yatangizwaga u Rwanda rwari rufite ambasade z’amahanga 16 gusa mu gihe ubu zimaze kuba 47.
Amb Nduhungireho yarangije ko u Rwanda ruhagaze neza ku bijyanye n’umutekano ndetse anasoza ahumuriza abanywarandwa agira ati “U Rwanda rufite umutekano, u Rwanda rurarinzwe, abanyarwanda nibaryame biyorose basinzire.”
Yanavuze ko Igihugu cyashyizeho ingamba z’ubwirinzi zirimo ibisasu bimira ibindi bunguri n’izindi zihari zose zigamije kurinda umutekano w’u Rwanda n’uw’abanyarwanda kugira ngo bakomeze imihigo biyemeje.


Kinyarwanda
English
Swahili









