issa
Burera: Umukobwa yishe nyina amuteye icyuma

Aug 15, 2025 - 13:40
 1

Umukobwa witwa Uwimana Claudine w’imyaka 23 wo mu Kagali ka Nyamabuye, mu Murenge wa Kagogo, yishe nyina witwa Mutuyimana Christine w’imyaka 53, amuteye icyuma mu mutima.

Ku wa Kane tariki 14 Kanama 2025, nibwo uyu mukobwa yishe nyina amateye icyuma mu mutima

Amakuru agera kuri UKWELITIMES, avuga ko uyu mukobwa yakundaga gusinda cyane kandi afite umwana w'imyaka itatu yabyariye iwabo ndetse yakundaga kugirana amakimbirane cyane na nyina. 

Abaturanyi bavuga ko ibi byabaye nyuma y’amakimbirane yari akunze kuba hagati y’uyu mukobwa na nyina, kuburyp uyu yahoraga akubita nyina ndetse akaba yari anaherutse kumukuramo amenyo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru IP Ignace Ngirabakunzi, yemereye UKWELITIMES, ko uyu mukobwa koko yishe nyina amuteye icyuma.

Ati “ Byabaye nka saa tatu n’igice nibwo abaturage bahamagaye polisi igerayo isanga uyu mukobwa  w’imyaka 23 yamaze gutera icyuma nyina baramfata bajya kumufunga ariko icyateye ikibazo ni makimbirane yari afitanye na nyina akomoka ku businzi bikongera y’uko yabyariye iwabo afite umwana w’imyaka itatu, ubwo n’ejo yari yanyweye ashwana na  kubera y’amakimbirane noneho amutera icyuma.

Yakomeje avuga ko abamotari bahise bajyana uyu mubyeyi kwa muganga ariko akihagera ahita apfa ndetse kugeza ubu uyu mukobwa afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Cyanika.

IP Ignace yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda amakimbirane bakirinda ibibazo ahubwo bakegera ubuyobozi kugira ngo bubafashe gukemura ibibazo baba bafitanye kugira ngo babane mu mahoro.