issa
Chairman wa APR FC yongeye gukomoza kuri Rayon Sports

Aug 15, 2025 - 13:00
 0

Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa, yongeye gukomeza kuri Rayon Sports yanze kwitabira Inkera y'Abahizi.

Ibi yabigarutseho mu Kiganiro n'itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Kanama 2025, ubwo yagarukaga ku Nkera y'Abahizi yateguwe ndetse ikazitabirwa n'amakipe arimo Power Dynamos FC na Azam FC ziturutse hanze y'u Rwanda.

Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa, yatangiye ashimira Power Dynamos FC yemeye kuza gukina uyu mukino ariko Kandi avuga ko ibi bibaye mu buryo bwo gukuza umubano mpuzamahanga.

Chairman yasobanuye kandi Inkera y'Abahizi, anakomoza ku kuba izakomeza kuba no mu myaka iri imbere.

Yagize ati " Inkera y'Abahizi izakomeza. Twatekerezaga gukinira hanze ariko ubu byabereye mu Rwanda, niyo mpamvu twahisemo gutumira aya makipe. Ubutaha dushobora guhindura hakaza andi makipe."

Chairman yakomeje avuga ku cyemezo cyo kwitabira CECAFA Kagame Cup Kandi abakinnyi bamwe bazaba baragiye mu ikipe y'igihugu yitegura imikino yo gushaka itike yo gukina igikombe cy'Isi.

Yagize ati" Kwitabira ni uguha agaciro irushanwa. Hari abakinnyi bazaba batagiye mu ikipe y'igihugu nabo bakeneye kuguma ku rwego rwiza. Numva ntacyo bizaba bitwaye twitabiriye."

Chairman wa APR FC yatangaje Kandi ko mu ijoro ryacyeye tariki 14 Kanama 2025, mu muhuro wabaye wiswe Ijoro ry'Intare, hari amafaranga yatanzwe mu buryo bwo gufasha iyi kipe.

Yagize ati " Hari abajya bavuga ko APR FC ari iya kabiri ku bafana, hari ikusanyamakuru turimo gukora tuzabivuga maze nabo tubahamagare babivuge (Rayon Sports). Abafana bacu bajya badusaba ko twashyiraho akanyenyeri, ariko umuterankunga mukuru MINADEF ntabwo bakemera. Akanyenyeri, nkaya kipe tuzi y'akanyenyeri ntabwo APR yanga akanyenyeri.

Yakomeje agira ati " Mu ijoro ryacyeye byari ibyishimo, abafana bacu nabo bashatse kugira icyo bakora mu buryo bw'amafaranga. Nimugoroba rero byari intangiriro babimburiwe rero n'Intare nkuru."

Chairman yaje no gukomoza kuri Rayon Sports, avuga ko yanze gukina kubera ubwoba bwo gutinya gutsindwa.

Yagize ati " Mwabonye ko twatumiye umucyeba agira ibwba ngo twamutsinda Kandi mu mupira habamo gutsindwa no gutsinda. Niyo mpamvu munona umutoza wacu adatinya gukina, iba ari imikino ya gishuti."

Uyu muyobozi Kandi yavuze ko imyambaro mishya ya APR FC irasohoka vuba icyatumye itsinda byatewe nuko bifuza ko izaza itandukanye niyirimo gushyirwa hanze ubu.

Umutoza wa Power Dynamos FC, Oswald Mutapa, yavuze ko kuza hano mu Rwanda babonye APR FC ari ikipe izabazamurira urwego.

Yagize ati " Turi ikipe yatwaye igikombe, twemeye kuza kuko nabo bari batwaye igikombe. Bamaze gutwara ibikombe inshuro 5, twabonye badufasha kugera ku rwego rwiza cyane ko tuzakina CAF Champions League."

Yakomeje avuga ku mikino ya CAF Champions League bazakina harimo umukino bazahuramo na ASEC Mimosas yemeza ko bazatsinda.

Yagize ati "Gukora cyane bizatuma dukomeza. Ntabwo byoroshye ariko ugomba kugira indoto ndetse ukanakora cyane. Ibi bizatuma dukomeza tugere mu matsinda."

Kapiteni wa Power Dynamos nawe yatangaje ko uyu mukino uzabafasha mu mikino iri imbere kuko bazakina CAF Champions League.

Yagize ati" Tumaze iminsi tugerageza kwitegura ndetse ndabona uyu mukino uzatuma dutera imbere yaba mu mikino ya CAF Champions League. Uyu mukinnyi abajijwe niba yaza muri APR FC yagize ati " Ndacyari kumwe na Power Dynamos FC."

Inkera y'Abahizi ya APR FC iteganyijwe gutangira kuri iki cyumweru tariki 17 Kanama 2025, ndetse byemejwe ko iyi kipe izanamina imikino ya CECAFA Kagame Cup.

Ikiganiro n'itangazamakuru cyabereye kuri Office ya APR FC 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373