Abakinnyi ba Rayon Sports ntibaciwe intege no gutsindwa na APR FC
Abakinnyi ba Rayon Sports nyuma yo gutsindwa na APR FC, ngo bagiye kugarukana imbaraga nyinshi kugira ngo bongere kwiyunga n'abafana.
Ku ya 8 Ugushyingo 2025, ikipe ya APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 3-0 mu mukino w'umunsi wa Karindwi wa Shampiyona ufatwa nk'uwa mbere uba uri muri shampiyona.
Ni umukino Rayon Sports yakinnye nabi ndetse abakunzi bayo bagaragaza akababaro kenshi cyane, bamwe basaba ko ubuyobozi buriho bwasezera bugatanga ikipe yabo kuko babona irimo kubarusha imbaraga kugeza ubu.
Abakinnyi ba Rayon Sports basohotse muri uyu mukino bafite isoni nyuma yo gutsindwa barushwa cyane ariko bafata ingamba zikomeye zo kutumva ko birangiye kuko imikino iracyahari Kandi myinshi yo gutsinda.
Umukinnyi wo hagati mu kibuga ukomoka mu gihugu cy'u Burundi, Ndayishimiye Richard, mu Kiganiro cyigufi yagiranye na UKWELITIMES, yatubwiye ko gutsindwa ari kimwe mu bigize umupira w'amagaru ariko nta kigomba kubahagarika ku gukomeza guhatanira ibikombe uyu mwaka.
Yagize ati " Gutsindwa ni kimwe mu bibaho mu mupira, ariko nta kizaduhagarika ku gukomeza kurwanira ibikombe. Reka twitegure turebe uko tuzatsinda mikino igiye kuza ya Shampiyona."
Nubwo Ndayishimiye Richard avuga gutya ariko na Sindi Paul Jesus nyuma yo kwitabira umwiherero w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi, yadutangarije ko nk'abakinnyi basaba abakunzi ba Rayon Sports imbabazi ariko babizeza kwitwara neza mu mikino iri imbere.
Yagize ati " Icyo nabwira abakunzi ba Rayon Sports turabasaba imbabazi kubera ibihe turimo, ariko tugiye kubivamo dukore cyane twongere tugaruke mu murongo wo gutsinda."
Amakuru UKWELITIMES dufite ni uko ibyo aba bakinnyi bavuga ari nabyo biri mu mutwe w'Abakinnyi bandi ba Rayon Sports ndetse ko imikino iri imbere bazitwara neza bakongera gushimisha abakunzi bayo.
Ikipe ya Rayon Sports ikomeje imyitozo ya Shampiyona ariko kandi hari n'amakuru avuga ko irimo gutegura umukino wa gishuti na Al Merrikh nubwo ibiganiro bitarangira umwanzuro ufatwa.
Ndayishimiye Richard abona Rayon Sports igiye gukomereza gutsinda
Sindi Paul Jesus yatangaje ko bagiye kwisubiraho bagahereza ibyishimo aba-Rayon


Kinyarwanda
English
Swahili









