Lamine Yamal yagarutse kuri mama we n'icyo umutoza Hansi Flick amusaba buri gihe
Rutahizamu wa FC Barcelona, Lamine Yamal, yatangaje ko afata mama we nk'Umwamikazi ariko Kandi anatangaza icyo Hansi Flick ahora amubwira kugira ngo ahore yitwara neza.
Ibi yabigarutseho mu Kiganiro yagiranye na Mundo Depoltivo ikinyamakuru gikomeye mu gihugu cya Esipanye, agaruka kuri byinshi birimo umutoza ndetse na Mama we akunda cyane.
Lamine Yamal w'imyaka 18, yavuze ko umutoza Hansi Flick amufasha gutuma akomeza kwigirira icyizere ndetse akiyumva nk'umuntu ugomba kuguma kwitwara neza mu mukino.
Yagize ati " Hansi Flick atuma nkomeza kwigirira icyizere ambwira ko ngomba kwishimira gukina. Ambwira ko ntazigera ntakaza umwimerere wanjye mu mukino."
Akomeza agira ati " Muri ruhago yo ku rwego rwo hejuru ni ingenzi kwiyizera no kugira ikinyabupfura. Ibyo byose bikajyana no guca bugufi. Muri La Masia batwigisha kuba twiteguye mu mutwe, kandi dufite n’abanyabigwi muganira bakagukomeza."
Lamine Yamal yanagarutse kuri mama we yemeza ko amufata nk'umwamikazi Kandi umu mama mwiza cyane.
Yagize ati " Nabajije mama aho ashaka kuba, ndamubwira nti: 'Ni iyihe nzu ushaka?’ Yari irimo byose yifuzaga. Ni umwamikazi wanjye, umuntu w’agaciro kanini kuri njye, kandi icyo nshaka gusa ni uko yishima.”
Mbona murumuna wanjye yishimira ubwana nifuzaga kuba naragize, kandi ibyo binshimisha kurusha ikindi cyose. Mbona papa wanjye ari mu mahoro mu rugo rwe."
Lamine Yamal yatangaje ko uyu mwaka FC Barcelona ikoze ibyo isabwa yatwara igikombe cya shampiyona ndetse na UEFA Champions League bazakoresha ibishoboka byose.
Yagize ati " Real Madrid na Atletico Madrid ni abo duhanganye bakomeye ariko nidukora ibintu byacu neza ndatekereza igikombe tuzagitwara. Bizaterwa natwe ubwacu."
Yakomeje agira ati " Muri Champions League, buri ikosa ryose riba ikigizi. Tugomba guhozaho Kandi ntituve ku izima."
Lamine Yamal yatangaje ko ashaka kugira umwanya ukomeye ku isi ndetse ko yifuza kuzatwara igikombe cy'Isi ahereye ku kizaba umwaka utaha wa 2026.
Uruganda rwa Addidas rwakoreye inkweto Lamine Yamal yiswe F50. Iri niyo 'Brand' y'urukweto azajya yambara ndetse ni narwo azaba yambaye ubwo FC Barcelona izaba ikina na Valencia kuri iki cyumweru.


Kinyarwanda
English
Swahili









