Umukinnyi wa Box yikubise hasi mu mukino kurokoka biranga
Umukinnyi w'imikino njyarugamba, Isaac Johnson w’imyaka 31, yapfuye nyuma yo gukomereka mu Mukino wabereye muri Chicago muri Leta zunze ubumwe z'Amerika.
Ikinyamakuru NBC 5 Chicago gitangaza ko Isaac Johnson yaguye hasi nyuma yo gukomereka mu gace ka gatatu ari na ko ka nyuma k’umukino we yari yakinnye na Mario Aleksandrovski mu mikino ya Matador Fighter Challenge wabereye muri Cicero Stadium ku wa Gatanu, tariki ya 21 Ugushingo 2025.
Bivugwa ko imbangukuragutabara yahamagajwe saa 8:38 z’umugoroba ije gutabara uyu umukinnyi wari wakomeretse nk’uko umuvugizi w’uyu mujyi yabibwiye NBC 5 Chicago. Johnson yaje gupfa saa 12:01 za mu gitondo aho yari arwariye mu bitaro bya Loyola University Medical Center.
Amakuru avuga ko, uyu wari umukino wa mbere wa Johnson mu mukino wa Thai boxing. Ibiro bishinzwe gupima no gupfunyika imibiri muri Cook County (CCMEO) byabwiye ikinyamakuru People ko isuzuma ry’umurambo riteganyijwe kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwe.
Ku rubuga rwayo, Matador Fighter Challenge isobanurwa nk'imikino ishyushye ihuza intwari zo mu gace zihangana mu mikino ikomeye njyarugamba ivanze ndetse na Thai.
Umuyobozi w’iyi mikino, Joe Goytia, yavuze ko Johnson yabanje gukora isuzuma ry’ubuzima ritegekwa na leta mbere y’umukino, nk’uko Fox 5 Washington, D.C. ibivuga.
Nyuma y’urupfu rwa Johnson, Goytia yanditse kuri Facebook agira ati " Ubu ni ubutumwa nari nizeye ko ntazigera nandika. Umwe mu bakinnyi bacu, Isaac Johnson, yaguye hafi yo kurangiza umukino we. Yahawe ubutabazi bw’ibanze n’abaganga bari bahari hanyuma ajyanwa kwa muganga. Nyuma nabwiwe ahagana saa 1:30 za mu gitondo ko atarokotse.”
Yakomeje agira ati “Nta magambo mfite yo kugaragaza uko meze ubu, keretse gusa gutanga ubutumwa bw’akababaro kenshi ku muryango we, inshuti ze n’abo bakinana. Tuzamenya byinshi nyuma y’isesengura ry’abaganga.”
Ishami rishinzwe Imari n’Imyuga muri Illinois (IDFPR) riri gukora iperereza kuri ibyo byabaye. Mu itangazo, umuvugizi waryo yagize ati “IDFPR yihanganishije byimazeyo umuryango n’inshuti za Johnson. Ikigo kirabizi ibyabaye kandi kirimo gusuzuma neza uko byagenze nyuma y’umukino we wa Muay Thai wabereye muri Cicero Stadium.”
Issac Johnson yitabye Imana nyuma yo kwikubita hasi mu mukino wa MMA


Kinyarwanda
English
Swahili









