issa
Nta kibazo bashoboye kubishyura! CDS Mubarakh Muganga yahaye ubutumwa Rayon Sports irimo kugura abakinnyi

Jan 2, 2026 - 11:01
 0

Umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC akaba n’umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt. Gen. Mubarakh Muganga, yahaye ubutumwa bukomeye ikipe ya Rayon Sports bazahura kuri Super Cup.

Ku wa Kane tariki 1 Mutarama 2026, ubuyobozi bwa APR FC, Abakinnyi ndetse n’abafana bamwe b’iyi kipe, basangiye umwaka mushya wa 2026 wari utangiye. Ni ibirori byabereye ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda.

Muri iki kirori, CDS Gen. Mubarakh Muganga, yahaye abakinnyi, abatoza ndetse n’abafana, ishimwe ry’uko bitwaye muri uyu mwaka wa 2025 ndetse ko batsinze ikipe ya Rayon Sports mu mukino wabaye w’umunsi wa 5 wa shampiyona.

Nyuma y’ibi birori CDS Mubarakh Muganga yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, agaruka ku byavuzwe cyane mu gihe cyashize ko Brig. Gen. Deo Rusanganwa yakuwe ku nshingano zo kuyobora APR FC ariko uyu muyobozi yaje kwemeza ko ubuyobozi butigeze buhinduka ndetse ko bihindutse byamenyeshwa itangazamakuru.

Yagize ati “ Chairman wa APR FC ni Brig Gen Deo Rusanganwa. Imirimo. yacu rimwe na rimwe idusaba kutaba i Kigali, kuko niwe ushinzwe Amajyaruguru. Nta gushakisha kundi Chairman wa APR FC ni Deo Rusanganwa. Ntabwo turigera duhindura, iyo duhinduye turabivuga.”

Uyu muyobozi yongeye gutangaza ko imiryango ihora ifunguye ku banyamakuru bifuza amakuru y’ukuri kuko abayatanga barahari.

Yagize ati “ Twebwe tworohereza abanyamakuru bose bashaka amakuru y'ukuri. Amakuru batayahawe n'Ubuyobozi wa APR FC, bayahabwa n'umuvugizi. Batayahawe n'abo, nanjye CDS sinabura kuvuga ibirebana na APR FC kuko n'ikipe y'ingabo kandi nanjye ndi CDS w'Ingabo.”

CDS yongeye guha ubutumwa bukomeye ikipe ya Rayon Sports bazakina nayo kuri Super Cup. Uyu muyobozi yatangaje ko nka APR FC batifuza gukina n’ikipe idakomeye ariko niyo yakongeramo abakinnyi umunani ngo nta kibazo ibateye mu gihe yabasha kubishyura.

Yagize ati “ APR FC, ntabwo twakishimira gukina n'ikipe idafite intege. Ikipe iyo ari yo yose, uhereye kuri iyi tuzakina kuri Super Cup, yakogeramo umunani cyangwa 12 twebwe nta kibazo bashoboye kubishyura ni byiza. Guhangana nabo barimo cyangwa nta barimo, njyewe nakwishimira ko baba barimo kugira ngo batsindwe bahari.”

Yakomeje agira ati “ Twigeze kumva ibihuha bavuga ngo bazakine nyuma ya Super Cup ibyo ntabwo ari ibya APR FC, n'ibya ya maradiyo. Abakinnyi 11 bari mu kibuga ibyo tutakemera ni 12,  abaje mu kibuga bose, tugomba guhangana.”

Mu kirori ubuyobozi bwa APR FC bwakoze, Afande CDS yasabye abakinnyi kureka kumva Radiyo bijyanye n’ibivugirwaho abona bibaca intege. Uyu muyobozi kandi yagarutse ku makuru y’ibihuha amaze iminsi ayivugwamo ndetse n’uko iyi kipe ikoresha iguramo abakinnyi.

Yagize ati “ Dufite itsinda ry'abantu barenga 10, binakureho bya bihuha mujya mwumva rimwe na rimwe bavuga ngo uyu bamuguze aya, ngo mu cyumba kibanga. APR ni ikipe y'ingabo kandi ibyacu byose tubikora ku mugaragaro. Icyuba APR FC iguriramo abakinnyi, ni n'icyumba CDS akoresha iyo akoresha inama abasirikare bakuru. Nta banga rero, nta cyumba kibanga, nta Munda y'isi. Munda y’isi se CDS yaba yagezeyo gute?” 

Ikipe ya APR FC ikomeje imyiteguro y’umukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona y’u Rwanda, aho izakina na Bugesera FC kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Mutarama 2026. Iyi kipe kandi irimo kwitegura umukino wa Super Cup uteganyijwe ku itariki 10 Mutarama 2026.

Congratulations Afande CDS Three Star General Mubarak MUGANGA.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Nta kibazo bashoboye kubishyura! CDS Mubarakh Muganga yahaye ubutumwa Rayon Sports irimo kugura abakinnyi

Jan 2, 2026 - 11:01
Jan 2, 2026 - 11:02