Umunyarwandakazi agiye guca agahigo ku Isi mu mukino wa Golf

May 3, 2025 - 13:09
 0

Umunyarwandakazi, Ishimwe Akanigi Melissa, wamenyekanye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020, agiye kwandika amateka nk'umunyarwanda ku rwego mpuzamahanga, aho yitegura guca agahigo ka Guinness World Record mu mukino wa golf.

Iki gihembo cy'icyubahiro cya Guinness World Records gitangwa ku bantu bakoze ibikorwa bidasanzwe byemewe ku rwego rw’Isi, binyuze mu bipimo bihamye, amabwiriza akomeye, ndetse no kugaragaza ubushobozi bwo gutsinda abandi bose mu cyiciro kimwe. Uwagikoze neza ahabwa icyemezo cyemewe ku Isi hose, kimuhesha kwandikwa mu gitabo cy’abanyabigwi.

Nyuma yo kumenyekana mu marushanwa ya Miss Rwanda, Ishimwe yinjiye mu mukino wa golf mu 2023. Nubwo yari atangiye vuba, yagaragaje impano n’ubushake buhambaye, bituma benshi bamubona nk’umwe mu bazaza bagiye gukomeza guteza imbere uyu mukino mu Rwanda, ndetse ko ashobora no kuba inyenyeri ihagararira u Rwanda muri uyu mukino .

Melissa afite intego yo guca agahigo ko gukina golf yose (imikino 18) atifashishije umuntu n’umwe (nta caddy), mu gihe kiri munsi y'iminota 55. Iki gikorwa ntikigeze gikorwa n’undi muntu ku Isi.

Uyu munyarwandakazi yagize ati "Ndi mu rugendo rwo gushyiraho agahigo ka Guinness World Record. Iyi ntambara si iy’umuvuduko gusa, ni urugamba rwo kurenga imbibi z’imbaraga z’umubiri n’iz’umutima, no guha imbaraga abagore mu mikino. Ndashaka kugaragaza ko ubushake, imyitozo n’icyizere bishobora kugushoboza ikintu cyose.”

Melissa azagerageza aka gahigo ku wa 8 Gicurasi 2025, ku kibuga cya Golf cya Nyarutarama i Kigali. Igikorwa kizitabirwa n’inzego zitandukanye zirimo:

Ishyirahamwe ry’umukino wa golf mu Rwanda (Rwanda Golf Union), Minisiteri ya Siporo, Abahagarariye Guinness World Records baturutse hanze ari nabo bazagenzura niba yujuje ibisabwa, abakunzi ba golf ndetse n’itangazamakuru.

Ishimwe natwara Guinness World Record azaba abaye Umunyarwanda wa gatatu uyigezeho, nyuma ya: Eric Dusingizimana, wakinnye umukino wa cricket mu masaha 55 adahagarara mu mwaka wa 2016, Cathia Uwamahoro wakinnye cricket amasaha 26 adahagarara, aba umugore wa mbere ku Isi ubikoze mu mwaka wa 2017.

Naramuka abigezeho, Melissa azandikwa mu gitabo cy’abanyabigwi ku rwego rw’Isi, kandi abe Umunyarwandakazi wa mbere waciye agahigo mu mukino wa golf, ndetse agaragaze u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.

May 3, 2025 - 13:22

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.