
Imishahara y’Amezi 2 Rayon Sports ibereyemo abakinnyi byaba ari byo biri gutuma itumvikana na FERWAFA
Ku munsi w’ejo hashize tariki 2 Gicurasi 2025, nibwo hasohotse amakuru avuga ko amakipe 2 azahurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro, atarimo kumvikana na FERWAFA bitewe n’ibizaba byinjiye kuri uyu mukino.
Aya makipe 2 yagiranye ibiganiro na FERWAFA, basaba ko amafaranga azinjira kuri uyu mukino zahabwa 50% andi akajyanwa muri FERWAFA ariko hakagira icyo bahabwa bitandukanye n’igikombe.
Impamvu aya makipe ashingiraho avuga ko bakwiye guhabwa kuri aya mafaranga ni uko ayo FERWAFA ihereza ikipe yatwaye igikombe ari macye kandi uyu mukino ni umwe muyikomeye hano mu gihugu ndetse uzinjiza amafaranga menshi.
Ubusanzwe ikipe itwaye igikombe cy’Amahoro ihabwa Milliyoni 10 ariko iyo ubaze ibyo ikipe iba yakoresheje usanga ikipe iba yaguye mu gihombo cyane ari nabyo byatumye aya makipe atekereza gusaba kuri aya mafaranga azinjira.
Ikipe ya Rayon Sports ibereyemo abakinnyi imishahara y’amezi 2 ndetse ibi byemejwe na Muhire Kevin ku munsi wejo hashize tariki 2 Gicurasi 2025 ubwo iyi kipe yasozaga imyitozo.
Kapiteni wa Rayon Sports yavuze ko nubwo abakinnyi baberewemo amafaranga y’amezi 2 ntakibazo biteye ariko bizeye kuzatsinda ndetse bagatwara iki gikombe kuko ubuyobozi burimo kubitekereza.
Uyu mukino ukomeje kugarukwaho cyane biteganyijwe ko uzaba kuri iki cyumweru tariki 4 Gicurasi 2025, uzabera kuri sitade Amahoro ku isaha ya saa kumi n’igice z’umugoroba.