issa
AS Kigali izaba ari ikipe ihanganira ibikombe ifite abanyamahanga babiri gusa

Jul 24, 2025 - 10:45
 0

Ikipe ya AS Kigali izaba ari kipe ihanganira ibikombe ariko ifite abanyamahanga babiri.

Kuri uyu wa Kane tariki 24 Nyakanga 2025, nibwo ikipe ya AS Kigali yatangiye imyitozo, itangirana abakinnyi 16 barimo abakinnyi bashya bagera kuri 4 barimo Elie Kategaya, Dushimirimana Olivier na Kabanda Serge bakoranye n’abandi ndetse na Mugiraneza Froduard wari ku ruhande.

Ni imyitozo yayobowe na Mbarushimana Shabani nk’umutoza wayo mukuru ndetse hari n’umunyamabanga w’iyi kipe, Joseph Nshimiye.

Nyuma y’imyitozo, Joseph Nshimiye yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru adutangariza byinshi birimo uko ikipe yiteguye ndetse n’ibyo kwitega muri uyu mwaka w’imikino wa 2025-2026.

Uyu muyobozi yadutangarije ko ikipe ya AS Kiglie yiteguye neza ariko kandi iteganya gukoresha abanyamahanga 2 mu guhatanira igikombe cya Shampiyona uyu mwaka.

Yagize ati “ Uyu mwaka tuzagabanya cyangwa turangize ibibazo byose twari dufite muri AS Kigali ku buryo umwaka utaha tuzaba dufite ikipe ihagaze neza idafite ibibazo. Twashoboye kugura abakinnyi bajyanye n’ubushobozi dufite hari nabo twagiye dutira mu yandi makipe ku buryo twumva tuzaba dufite ikipe ikomeye.”

Yakomeje agira ati “Umwaka ushize twatangiranye ibibazo nk’ibi tuza kumwanya wa 3, turatekereza ko dushobora kurengaho tukegera imbere. Ni abana b’abanyarwanda barimo kwitoza, hazaba harimo abanyamahanga babiri muri iyi saison batarenga.”

Umunyamabanga wa AS Kigali yatangaje ko uyu mwaka bazaba bafite abakinnyi 25 batarenga kuko babonye hari igihe ugira abakinnyi benshi badafite umumaro.

Yagize ati “ Uyu mwaka tuzaba dufite abakinnyi 25 batarenga. Si iby’iyi Saison gusa, n’izakurikira niko bizaba bimeze. Dusanga kugira umubare munini w’abakinnyi batagira umusaruro ntacyo bimaze. No mu mikino yo kwishyura nidutekereza kongeramo abakinnyi hari abo tuzabanza kurekura.”

Joseph yemeje ko ikipe ya AS Kigali yamaze gutizwa abakinnyi b’abanyarwanda bakinaga mu ikipe ya APR FC barimo Dushimirimana Olivier, Elie Kategaya na Mugiraneza Froduard.

Yagize ati “ Dufite abakinnyi 13 bafite amasezerano, ariko n’abo mwabonye hano bose usibye abaje gufasha myitozo barahava bayahabwa. Twagiranye amasezerano na APR FC idutiza abakinnyi 3, rero n’abakinnyi ba AS Kigali saison yose, iyo amategeko aba ataratugonze tuba twarakuyeyo abarenze aba.”

Joseph yagarutse ku byo bemeranyije n’umujyi wa Kigali ndetse avuga ko ubu bameranye neza ndetse n’amafaranga barimo gukoresha niho bayakuye.

Yagize ati “ Twahuye n’abayobozi b’umujyi (Kigali) turaganira, mu byo twaganiriye niho havuye bino bisubizo. Iyo tuba tutarahuye ngo tuganire ntabwo uyu munsi AS Kigali yakabaye iri mu myitozo. Ayo mikoro turimo kuvuga twakoresheje mu kwishyura imyenda batureze muri FIFA na FERWAFA, n’umujyi wa Kigali waduhaye ayo mafaranga.”

Nshimiye Joseph yemeje kandi ko uyu mwaka w’imikino AS Kigali izakoresha Ingengo y’imari ya Milliyoni 750 z’amafaranga y’u Rwanda. Aya mafaranga yemeje ko azava mu mujyi wa Kigali ndetse no mu baterankunga bazaba bafite.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Nyakanga 2025, ikipe ya AS Kigali izakomeza imyitozo ndetse biteganyijwe ko abakinnyi basibye uyu munsi n’abandi bashya hari abazaba bahari.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

AS Kigali izaba ari ikipe ihanganira ibikombe ifite abanyamahanga babiri gusa

Jul 24, 2025 - 10:45
Jul 24, 2025 - 11:05