issa
Umutoza wa Kiyovu Sports yasabye abanyamakuru kumuvira ku bakinnyi 

Mar 11, 2026 - 08:59
 0

Umutoza wa Kiyovu Sports, Haringingo Francis Christian Mbaya, yasabye abanyamakuuru kureka gukomeza gushimagiza abakinnyi be kuko n’abo yari afite beza kubera kuvugwa bahise basubira hasi cyane.

Ibi Haringingo Francis yabigarutseho ku wa Kabiri tariki 10 Werurwe 2026, nyuma y’umukino ikipe ya Kiyovu Sports yatsinzwemo na Marine FC ibitego 2-1. Ni umukino wagoye Kiyovu Sports itangira ikora amakosa itsindwa ibitego bibiri nayo iza kwishyuramo kimwe mu gice cya kabiri.

Haringingo yikomye cyane itangazamakuru kuko ryamwiciye abakinnyi mu mutwe bituma bumva babaye abasitari urwego bari bagezeho ruba nk’urusubiye hasi. 

Yagize ati “ Nubwo twari twabuze abakinnyi bagera kuri batanu ariko abari bahari bashoboraga gukora akazi. Dufite ikipe y’abakinnyi bakiri bato, ahubwo namwe n’ukumfasha (Abanyamakuru). Abakinnyi mwabagize ibihangange bamwe na bamwe bari barazamutse basubira hasi kuko babwiwe ko bagezeyo.”

Yakomeje agira ati “ Urebye imikino tumaze iminsi dukina, dukina umukino umwe mwiza, mwavuga ngo ni beza kandi bakiri bato bikabananira gucunga ibintu babavugaho.”

Uyu mutoza yongeye gukomoza k’umuzamu we, James Desire Djaoyang, agaragaza ko abanyamakuru bamugize igitangaza ari nayo mpamvu akomeje kwinjizwa ibitego cyane.

Yagize ati “ Namwe mudufashe, n’umuzamu mwaramuzamuye cyane. N’abandi bakinnye hari urwego mubashyiraho batararugeraho. Tubivuge, tureke guca ku ruhande. Kiyovu Sports bayivuze mu gice cya mbere cya Shampiyona kubera ko twakinnye, ariko kugumana uko guhozaho ufite abakinnyi bakiri bato usanga bigoye, kubera ko abantu babazamura cyane.”

Umutoza wa Kiyovu Sports agaragaza ko ibi byose byo gushimagiza abakinnyi byaturutse ku mikino bitwayemo neza mu mikino ibanza ya Shampuiyona y’u Rwanda, ariko ababazwa cyane n’uko ikipe aho bari bayigejeje bisa nk’ibirimo gusubira hasi kubera agasusuguro k’abakinnyi bamaze kumva ko bageze iyo bajya. 

Yagize ati “ Twakinaga nk’ikipe dufatanya cyane, tubona amanota, tuba dutangiye kuba abasitari. Umupira ntukunda agasuzuguro, iyo ushatse kwizamura umupira urakumanura. Mbivuze kuko twari tumaze kumera neza ariko ubu byatangiye kwanga bituma dushobora gutsindwa ibitego bibiri buri mukino mu mikino itatu, ibyo ntibyari byatubeho kuko usibye Rayon Sports nta yindi yari bwabikore.”

Ikipe ya Kiyovu Sports ntabwo irimo kwitwara neza kuko iheruka gusezererwa mu gikombe cy’Amahoro ariko ikaba kandi iheruka gutsindwa na Bugesera FC mu mukino w’umunsi wa 23 wa Shampiyona. Kiyovu Sports iri ku mwanya wa 8 n’amanota 33. 

Haringingo Francis yemeza ko gusamara, imisifurire no korohereza APR FC ari  byo byabujije Kiyovu igikombe - Thechoicelive Entertainment Daily news  UpdatesHaringingo Francis arasaba ko abakinnyi be bareka gukomeza kuvugwa cyane

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373