Jose Mourinho na Real Madrid ntibari kumvikana kubera umukinnyi
Umutoza wa Real Madrid, José Mourinho, ntabwo arimo kumvikana n’iyi kipe nyuma yo gutangaza ko yatanze igiciro yifuza kugura Julian Alvarez kandi atari mu mibare ye.
Mu ijoro ryacyeye tariki 9 Kamena 2026, nibwo Real Madrid yatangaje ko yohereje milliyoni 150 z’Amayero muri Atletico Madrid igaragaza ko yifuza Julian Alvarez ariko aterwa utwatsi.
Kuri uyu wa Gatatu, nibwo ikinyamakuru Mundo Deportivo cyatangaje ko Real Madrid yagize kutumvikana na José Mourinho nyuma yo gushaka kugura Julian Alvarez kandi we atamushaka.
Nk'uko Real Madrid ibivuga, Mourinho yari azi ko ikipe igiye gutanga ubusabe bwo kugura uyu mukinnyi ukomoka muri Argentine, ariko byakozwe atabishyigikiye ndetse atabyumva neza.
Ku rundi ruhande, abantu ba hafi ya Mourinho bavuga ko nta makuru na make yari afite kuri icyo cyifuzo. Bavuga ko yamenye iby’iyo dosiye nyuma y'uko Real Madrid isohoye itangazo rivuga ko Atlético Madrid yanze ubusabe bwo kugurisha Julián Álvarez.
Andi makuru avuga kandi ko Mourinho yababajwe cyane no kuba ubuyobozi bwa Real Madrid bwarafashe uwo mwanzuro butamugishije inama, cyane cyane ko atari ashyigikiye igitekerezo cyo kuzana Julián Álvarez muri iyi kipe.
Perezida wa Real Madrid, Florentino Perez, mbere yo gutorerwa izi nshingano yavugaga ko hari Miliyoni 150 zo kugura umukinnyi ariko benshi batungurwa no kumva yifuzaga Julian Alvarez havugwaga Michael Olise.

Kinyarwanda
English
Swahili








