Haringingo Francis yabenze Kiyovu Sports kuko ntacyo ikiri kurwanira
Uwari umutoza wa Kiyovu Sports, Haringingo Francis yanze gufata ibyo iyi kipe yamuhaga byose ahitamo kwerekeza muri Rayon Sports.
Hashize ibyumweru bibiri hatangiye kuvugwa ko ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana na Haringingo Francis Christian Mbaya nk’umutoza wayo mukuru mu mezi asigaye kugira ngo Shampiyona irangire.
Uyu mutoza muri Kiyovu Sports yari amaze iminsi ayifasha kuko ubu yicaye ku mwanya wa 6 n’amanota 39 mu gihe ubwo Shampiyona yatangiraga atari ko benshi babibonaga. Uyu mutoza nyuma yo kuba yafashaga iyi kipe yafashe umwanzuro wo kwerekeza muri Rayon Sports nyuma yaho itandukanye na Bruno Ferry.
Mu cyumweru gishize nibwo Haringingo Francis yandikiye ubuyobozi bwa Kiyovu Sports asaba gusesa amasezerano bari bafitanye. Uyu mutoza mu masezerano yari asigaje muri iyi kipe ni amezi abiri kuko yari busoze mu kwezi kwa Gatanu ubwo Shampiyona izaba irangiye.
Ubwo Kiyovu Sports yabonaga iyi baruwa ntabwo yigeze yishimira uburyo Haringingo Francis abikozemo bikanahurirana n’amakuru yavugwaga ko yerekeje muri Rayon Sports kandi ari umucyeba.
Amakuru UKWELITIMES twamenye ni uko ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bukimara kubona iyi baruwa bwahise buhamagara uyu mutoza bumubaza icyo ashaka kugira ngo bayamuhe ariko ntave mu ikipe yabo kuko bakimukeneye. Uyu mutoza ngo yababwiye ko nta kintu ashaka muri Kiyovu Sports kuko yamaze kubaha ibyo yari afite kandi ko yamaze gufata umwanzuro.
Nyuma yaho ahakaniye Kiyovu Sports, ubuyobozi bw’iyi kipe bwahise butangira gukora igisa no kugira ngo ahagume ku ngufu cyane ko kubona umutoza wo guhita amusimbura bigoye cyane. Amakuru ahari avuga ko Kiyovu Sports yamaze gutanga ikirego muri FERWAFA kugira ngo irenganurwe.
Haringingo Francis arifuza ko yakishyura Kiyovu Sports amasezerano y’Amezi abiri asigaye kugira ngo batandukane neza ariko iyi kipe ntibikozwa. Kimwe mu bintu byashituye Haringingo Francis, ni uko ikipe ya Rayon Sports irimo guhatanira ibikombe byose uyu mwaka bitandukanye na Kiyovu Sports isigaye iri kurwana no kubona imyanya myiza.
Haringingo Francis atekereza ko kuba agiye guhatanira ibikombe muri Rayon Sports bishobora kumuha amahirwe yo kuzasohokera igihugu atoza iyi kipe mu gihe yaba atwaye igikombe kimwe muri ibi bibiri azaba ahatanira.
Kuri uyu wa mbere tariki 30 Werurwe 2026, nibwo Haringingo Francis ashobora gutangira gukoresha imyitozo muri Rayon Sports. Iyi kipe agiye gutoza iri ku mwanya wa kane ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona n’amanota 42. Iyi kipe izahura na Gorilla FC mu mukino ya ½ cy’igikombe cy’Amahoro.
Haringingo Francis agiye gutangira gutoza Rayon Sports


Kinyarwanda
English
Swahili









