issa
Uko ikipe ya Rayon Sports igomba kwigobotora ibibazo byo kutishyura abakinnyi yirukanye

Jan 30, 2026 - 14:07
 0

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kurwana urugamba rwo kwishyura abakinnyi yatandukanye nabo ndetse bivugwa ko hari n’abashobora kuyirega muri FERWAFA kuko igihe bahawe cyo kwishyurwa kirimo kurenga.

Iki ni kimwe mu bikomeje kugarukwaho cyane mu ikipe ya Rayon Sports ariko kandi bigahurirana no kuba iyi kipe nta mikoro ifite muri iki gihe. Umukinnyi witwa Harerimana Abdelaziz uzwi nka Rivaldo bivugwa ko agiye kurega ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kumvikana gutandukana ariko igihe yahawe cyo kuba yishyuwe kikarenga.

Iki kibazo umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yakigarutseho kuri uyu wa kabiri aganira na Radio Rwanda, agaragaza ko n’ubundi ikibazo cy’amafaranga kitagaragaye ubu gusa kuko bahawe ikipe n’ubundi basangamo ibirego byo muri FIFA ndetse na FERWAFA ariko barimo kubikora gacye gacye kandi neza.

Yagize ati “ Ibibazo by’amafaranga ntabwo ari bishya, hari ibyo twaje dusangamo urebye n’iby’abakinnyi ariko hari n’iby’abatoza. Ibibazo tugenda tubikemura mu bushobozi ikipe ifite. Hari imanza twari dufite muri FIFA ndetse no muri FERWAFA, ibyo byose tugenda tubikemura mu bushobozi ndetse n’ibyo tubona byihutirwa cyane. Uko niko n’ibindi bizagenda bikemuka yaba ibya Masita, Rivaldo n’abandi tutabashije kumvikana barimo Seifu, Musore Prince n’abandi.”

Uyu muyobozi yagarutse kandi ku kibazo cya Richard Ndayishimiye uherutse gutsinda igeragezwa yari yaragiyemo hanze y’u Rwanda agaragaza ko hakirimo ukutumvikana hagati y’amakipe yombi. Richard Ndayishimiye agiye kongera kwerekeza mu Barabu mu igeragezwa rindi kugira ngo Rayon Sports izagire amahitamo menshi.  

Yagize ati “ Richard yagiye gukora igeragezwa, mu kujyayo yari afite ubutumire bw’ahantu habiri. Ahantu ha mbere yaratsinze, dutegereje kumvikana n’ikipe imushaka. Ahandi yabonye ubutumire, yari ategereje ibyangombwa birimo na VISA yo kujya mu Barabu kandi ibyangombwa byarabonetse isaha n’isaha yagenda. Turacyarebe ahameze neza ku ikipe n’umukinnyi kugira ngo ari ho yerekeza. Iki cyumweru kirarangira twamaze kumvikana naho azajya.”  

Ikipe ya Rayon Sports iratangira imyitozo kuri uyu wa kabiri nyuma y’iminsi abakinnyi baranze gukora imyitozo kubera ikibazo cy’imishahara bishyuzaga ubuyobozi. Iyi kipe igiye gutangira imyiteguro y’umukino izakina na AS Kigali kuri uyu wa Kane tariki 5 Gashyantare 2026.

Harerimana Abdelaziz werekeje muri Kiyovu Sports ashobora kurega RayonnSports

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Uko ikipe ya Rayon Sports igomba kwigobotora ibibazo byo kutishyura abakinnyi yirukanye

Jan 30, 2026 - 14:07
Feb 9, 2026 - 06:51