Ouattara wa APR FC ari kwifuzwa n’amakipe yo muri Afurika y’Epfo
Rutahizamu wa APR FC uri mu bihe byiza Cheick Djibril Ouattara yatangiye kwifuzwa n’amakipe akomeye yo muri Africa y'epfo harimo Kaizer Chiefs na Orlando Pirates
Uyu mukinnyi w’imyaka 25 yageze muri APR FC muri Mutarama 2025 avuye muri JS Kabylie yo muri Algeria. Yageze muri APR FC asabwa kuyifasha mu mikino ya shampiyona yari isigaye no mu mikino y'igikombe cy'amahoro maze mu gihe gito ahita yigarurira imitima y’abafana n’abatoza.
Kuva yagera mu Rwanda, Ouattara amaze gutsindira APR FC ibitego 9 muri Shampiyona ndetse n’ibindi 2 mu Gikombe cy’Amahoro, ibintu byatumye aba umwe mu bakinnyi bavuga rikijyana muri ruhago nyarwanda uyu mwaka.
Nk’uko bitangazwa n’igitangazamakuru cyo muri Afurika y’Epfo, kivuga ko amakipe akomeye yo muri iki gihugu atangiye kumukurikirana bya hafi, aho bivugwa ko yagaragaye ku rutonde rw’abakinnyi bifuzwa cyane na Kaizer Chiefs na Orlando Pirates.
Umwe mu batanze amakuru yagize ati: “Djibril Ouattara ni rutahizamu wuzuye, afite imbaraga, ubwenge n’ubuhanga mu gutsinda. Amakipe menshi aramwifuza, cyane cyane Kaizer Chiefs na Orlando Pirates kuko zifite ikibazo cy’abataka.”
Ouattara yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri APR FC, afite ubunararibonye mpuzamahanga aho yanyuze mu makipe arimo Vitesse Arnhem yo mu Buholandi na RS Berkane yo muri Maroc ndetse akinira ikipe y'igihugu ya Burkina Faso.
Uko bigaragara APR FC ishobora kuba ihagaze ku mutungo ukomeye ushobora kuyiviramo agatubutse mu gihe yashaka kumugurisha niba aya makipe y’i Johannesburg akomeje kugaragaza ubushake bwo kugura uyu rutahizamu uri mu bihe byiza.


Kinyarwanda
English
Swahili









