issa
Harimo 2 birukanwe! Abatoza bazavamo umwe mwiza w’umwaka bagiye hanze

May 22, 2025 - 19:06
 0

Abahatanye mu bihembo by’abitwaye neza uyu mwaka bakomeje kujya hanze nyuma yaho Rwanda Premier League itangaje ko uyu mwaka uzongera guhemba.

Kuri uyu wa Kane tariki 22 Gicurasi 2025, nibwo Rwanda Premier League, yatangiye gushyira hanze abahatanira bimwe mu  bihembo bizatangwa ubwo iyi saison izaba irangiye.

Mu masaha ya kare nibwo hagiye hanze abakinnyi 30 bazavamo umukinnyi mwiza wa saison ya 2024/2025.

Ikindi cyiciro, hamaze kumenyekana abahatanye ni igihembo cy’umutoza mwiza. Abatoza barimo guhatana harimo Robertinho Goncalves De Carmo, Darko Novic, Gatera Moussa, Mbarushimana Shabani ndetse na Mashami Vincent.

Muri aba batoza bashyizwe hanze, harimo abatoza 2 birukanwe mu makipe akomeye. Robertinho yirukanwe na Rayon Sports ndetse na Darko Novic yatandukanye na APR FC.

Ibi bihembo bizatangwa ku wa gatanu, tariki 30 Gicurasi 2025, bitangirwe muri Kigali Convetion Center.  

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373