issa
Crysto Panda yagaragaje ko nta rwango ruri hagati ye na Bruno K

May 22, 2025 - 18:23
 0

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru wo muri Uganda, Crysto Panda, yagaragaje ko icyemezo mugezi we Bruno K bahoze bakoranaga kuri 'TikTok Live' yafashe cyo gutandukana nawe, bitabagize abanzi.

Crysto Panda aherutse gutangaza ko nta rwango afitiye Bruno K kandi ashyigikiye icyo cyemezo yafashe.

Ati "Sinigeze muhatiriza ngo agende. Yafashe icyemezo cyo gutangiza ibikorwa bye ntawe umubwiye, kandi afite uburenganzira bwo kubikora. Nimumushyigikire ahubwo."

Uyu muhanzi Bruno K, yari umwe mu bayoboranaga na Crysto Panda ikiganiro cyo kuri 'TikTok Live', cyitwa Chamapanya cyari kimaze no kugira abafana benshi kuri uru rubuga.

Bruno K kuri ubu afite ikiganiro cye cyo kuri TikTok cyitwa Ekiboozi

Gusa vuba aha yatangaje ko yatandukanye na Panda, ahita atangiza ikiganiro cye nkiki kuri TikTok cyitwa 'Ekiboozi' nacyo gikomeje gukundwa n'abenshi.

Abo bombi bari basigaye bakunzwe cyane kubera ibiganiro byabo byishimirwaga n'abenshi, gusa bidatinze baje gutandukana, ibyaje gutungura benshi mu bakunzi babo.

Gusa uburyo Crysto Panda yasubije ubwo yabazwaga ku mubano wabo bombi byagaragaje ko nta rwangano ruri hagati yabo nk'uko bamwe babikekaga.

Crysto Panda yakomeje ikiganiro cye cyitwa Champanya 

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Crysto Panda yagaragaje ko nta rwango ruri hagati ye na Bruno K

May 22, 2025 - 18:23
May 22, 2025 - 18:34