issa
Kaminuza ya EAUR yatangije ubukangurambaga ku kurinda ibidukikije

May 22, 2025 - 17:37
 0

Kuwa 21 Gicurasi 2025, abanyeshuri bagize amatsinda (Club) y’ibidukikije biga mu mashuri ya Kaminuza zirimo East Africa University, UTB ndetse na UR ishami rya Remera, basuye ishuri rya Remera Catolique baganira n’abanyeshuri baho ku ruhare rwabo mu kubungabunga ibidukikije.

Ni igikorwa cyateguwe na Kaminuza ya East Africa University, ku bufatanye n’ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije REMA, ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bakorana bya hafi. 

Aba banyeshuri bavuga ko bishyize hamwe bagamije gukora ubukangurambaga no kuba baba abavugizi b’ibibidukikije batanga ubutumwa bugera kuri bose ku kwirinda kwangiza ibidukikije ariko byumwihariko bahereye ku mashuri aho biga.

Rushema Emmanuel, ni umukozi wa REMA akaba umwe mu bitabiriye iki gikorwa aho avuga ko ari ibikorwa batangiye byo gushishikariza abanyeshuri kubungabunga ibidukikije banabibutsa ko kwangiza ibidukikije ari ugushyira ubuzima bwa muntu mu kaga Ati “Ibidukikije bidufitiye akamaro cyane ko iyo byangiritse ubuzima bwacu bujya mu kaga, ni amahirwe kubona undi mubare wiyongera ku bandi banyeshuri dusanzwe dukorana mu bigo by’amashuri bigishirizwa ku ishuri bakaboneraho no kwigisha ababyeyi babo kwirinda kwangiza ibidukikije harimo no kumena imyanda aho babonye.”

Sœur Nyirahabimana Perpétue, umuyobozi wa GS Remera Catolique, avuga ko yashimiye ubuyobozi ba REMA batangije ubu bukangurambaga bwo kubungabunga ibidukikije, agira Ati “Twizeye ko aba banyeshuri, baza guhera ku ishuri aho biga bagakomeza kubungabunga ibidukikije ndetse no kugeza iwabo mu ngo, akomeza avuga ko hari byinshi abana bigiye muri Aya masomo.” 

Umuyobozi yakomeje avuga ko asaba REMA kuba bahozaho izo nyigisho ntizibe iz’igihe gito ahubwo bagahora batanga izo nyigisho no ku bandi banyeshuri aho yakoresheje ijambo rigira riti “Imvura yeza ni ihozaho.”

UKWELITIMES tuganira na Niyonkuru Patrick uyobora Club ya Environmental muri kaminuza ya East Africa University yatubwiye ko impamvu nyamukuru y’iyi gahunda ari ukuba basangiza barumuna babo ubumenyi bafite ku kubungabunga ibidukikije.

Yagize ati “ impamvu nyamukuru ni ugusangiza Ubumenyi barumuna bacu bo mumashuri yisumbuye ndetse n'abanza tunabasangiza ibikorwa twakoze kugirango bibatere Imbaraga zo gukomeza kugira Uruhare rwabo mukurwanya Ihindagurika ry'ibihe ndetse no kwangirika kw'ibidukikije nk'Abanyeshuri, Binyuze  mumahugurwa twagiye twitabira yateguwe na REMA tukakabasha kunguka ubumenyi n'amakuru ajyanye n'imihindagurikire y'ibihe ndetse n'ibidukikije.”

Akomeza agira ati “Twagize igitekerezo cyo gusura Ishuri rituruye kaminuza yacu kugirango nk'Abanyeshuri bagenzi bacu bamenye tubaganirize  ku bibazo isi iri  guhura nabyo harimo ihindagurika ry'ibihe  no kwangirika kw'ibidukikije hanyuma Kandi tubamenyeshe   Uruhare rwabo nk'Abanyeshuri mugukemura ibi bibazo harimo kubashishikariza gushyira imyanda ahabugewe Kandi bagatandukanya ibora n'itabora ,Gutera ibiti n'ibindi.”

Yasoje agira ati “Turasaba Abanyeshuri biga muri za Kaminuza no mumashuri makuru baba muri Club y'Ibidukikije ko bajya basura Ibigo bya Secondary na Primary bibegereye ndetse Turasaba REMA gukomeza gushyigikira ibi bikorwa hatangwa amahugurwa , ndetse n'Inama zafasha kugirango nk'Abanyeshuri baba muma Club bose bage bakorana aho bari hose Kandi bafite amakuru n'ubumenyi buhagije.”

Kubungabunga ibidukikije ni ingenzi mu kurinda ubuzima bw’abantu no gukumira indwara zituruka ku mwuka mubi, amazi yanduye n’umwanda. Bituma kandi tugira ikirere kiza, tugahashya ihindagurika ry’ibihe.

Byongeye kand bifasha mu kurinda urusobe rw’ibinyabuzima (biodiversity) no guteza imbere ubukungu binyuze mu buhinzi, ubworozi n’ubukerarugendo. Kubungabunga ibidukikije ni ugushora mu buzima n’ejo hazaza heza.

May 22, 2025 - 18:23