issa
Akagunguru ka peteroli kageze ku $120

Akagunguru ka peteroli kageze ku $120

Mar 9, 2026 - 09:41
 0

Ibihe nk’ibi byaherukaga mu 2022 ubwo Uburusiya bwateraga Ukraine, ubwo akagunguru ka peteroli kazamukaga cyane.

Intambara yo muri Iran igeze mu cyumweru cya kabiri. Ni intambara iri kugira ingaruka ku buzima bw’ikiremwamuntu bitewe n’uko ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa mu bwikorezi bwo mu Nyanja, mu kirere no ku butaka, birushaho gutumbagira.

Mu gitondo cyo ku wa 09 Werurwe 2026, akagunguru ka peteroli itunganyije ku isoko ryo mu Burasirazuba bwo hagati ryazamutse cyane ku buryo peteroli itunganyije iri kugura $120 ku kagunguru. AP NEWS yanditse ko muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika akagunguru kageze ku $119 kavuye kuri $110.17

Iri zamuka ryatewe n’uko umuhora wa Hormuz unyuzwamo 20% bya peteroli y’isi, wafunzwe na Iran. Nibura muri uriya muhora hanyuzwa utugunguru dusaga miliyoni 15 buri munsi. Umuhora wa Hormuz unyura mu majyaruguru ya Iran, no kuri Oman. Ni wo unyuzwamo Gaz iva muri Arabie Saoudite, Kuwait, Iraq, Qatar, Bahrain na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Kugeza ubu Iraq, Kuwait na ‘UAE’ bahagaritse gutunganya peteroli bitewe n’uko badafite aho bayigurisha. Mbese amayira yarifunze. Iran, Israel n’Amerika barashe ku nganda zitunganya peteroli ku buryo nabyo byagize ingaruka ku yoherezwa I mahanga.

Ibihe nk’ibi byaherukaga mu 2022 ubwo Uburusiya bwateraga Ukraine.