issa
Umutoza wa APR FC kunganya na Marine FC yabyegetse ku gisibo cy’Abayisilam

Mar 9, 2026 - 09:32
 0

Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, abona kunganya na Marine FC byaragizwemo uruhare n’Igisibo cy’Abayisilam kuko iyi kipe ye ifite bakinnyi 11 bafunze ariko no kubyaza umusaruro amahirwe bagiye babona nabyo biri ku byatumye babura amanota atatu imbumbe.

Ku wa Gatandatu tariki 7 Werurwe 2026, ikipe ya APR FC yanganyije na Marine FC ibitego 2-2 mu mukino w’umunsi wa 23 wa Shampiyona y’u Rwanda. Ni umukino wari ukomeye ariko ugora cyane APR FC kuko yatsinzwe ibitego 2 hakiri kare iza kubyishyura mu gice cya kabiri ariko kubona icy’intsinzi biranga.

Nyuma y’uyu mukino umutoza wa APR FC, yatangaje ko yababajwe cyane n’imikinire y’ikipe ye ariko cyane ashengurwa no guhusha ibitego abakinnyi be bagiye bahura nabyo, agaragaza ko agifite akazi kenshi ko gukosora amakosa yabonye muri uyu mukino.

Abderrahim Taleb yagarutse kandi ku mikino bamaze iminsi bakina yemeza ko ari myinshi cyane ndetse ishobora no kugira ingaruka ku mikinire y’abakinnyi bikaba byatuma batakaza imikino itandukanye.

Yagize ati “ Twe twaje hano tugamije gutsinda umukino. Twari twawiteguye nubwo gahunda y’imikino itatwemereraga kwitwara neza kuko vuba aha twari tumaze gukina igikombe cy’Amahoro. Mu by’ukuri mu kwezi kumwe gusa tumaze gukina imikino igera kuri 12 cyangwa 13, biba bigoye ku bakinnyi.”

Uyu mutoza wa APR FC yakomeje agaruka ku kibazo cy’abakinnyi bari mu gisibo cy’Abayisilam, agaragaza ko nacyo ari kimwe mu bikomeje kubakoraho kuko afitemo abakinnyi bagera kuri 11 bose b’Abayisilam.

Yagize ati “ Uko byagenda kose turacyari aba mbere ku rutonde. Tugomba gukosora ibyo bibazo, cyane cyane kwitegura mu mutwe mbere y’imikino. Tugomba gukina twubaha abo duhanganye kuko Marine ni ikipe nziza. Nanone tugomba kongera gukora cyane hagati mu kibuga. Ikindi kandi hari n’ikibazo cya Ramadan (Igisibo cy’abayisilam), dufite abakinnyi 11 bayubahiriza. Ibi bigira ingaruka ku mubiri no ku bitotsi kuko babyuka saa kumi za mu gitondo kurya no gusenga, bigahindura gahunda zisanzwe z’umubiri.”

Kutabyaza umusaruro amahirwe abakinnyi ba APR FC ubona ko ari byo byabakozeho ndetse iki cyagarutsweho na Abderrahim Taleb atangaza ko bagiye kongera kunoza ikintu cyo guhusha cyane imbere y’izamu.

Yagize ati “ Ikibazo nyamukuru ni ukubyaza umusaruro amahirwe tubona imbere y’izamu. Umutoza ashobora kugera muri metero 16 z’izamu ategura uburyo bwo kugera imbere, ariko iyo igitego kitinjiyemo, si we uba atsinzwe ahubwo ni umukinnyi utabashije kugishyiramo. Ni ikibazo cyo kutibanda neza imbere y’izamu. N’uyu munsi twahushije ibitego bitanu. Mu mikino myinshi byagiye biba bityo. Dukeneye kongera kunoza uburyo bwo gusoza neza akazi imbere y’izamu.”

Abderraim Taleb nubwo anyuzamo ikipe ye ikabasha kubona amanota atatu ariko ntabwo abakunzi ba APR FC bishimira uburyo ikipe ikina kuko ijya ibona ibitego byagoranye ariko nayo ikinjizwa mu buryo budasanzwe.

APR FC nyuma yo kunganya na Marine FC yahise igira amanota 43 iguma ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona. Kuri uyu wa mbere ikipe ya Al Merrikh SC niramuka itsinze Police FC irahita ifata uyu mwanya kuko irahita igira amanota 44.

Image
Image

Image

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373