Shampiyona y'Abari n'abategarugori ije mu isura nshya
Ishyirahamwe ry'umupira w'amagaru hano mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ikirango gishya cya Shampiyona y'u Rwanda mu bari n'abategarugori (Rwanda Women's Super League).
Kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Mutarama 2026, nibwo ishyirahamwe ry'umupira w'amagaru hano mu Rwanda, ryamurikiye abanyarwanda ikirango gishya ndetse n'ingamba nshya za Shampiyona y'u Rwanda mu bagore.
Ibi byakozwe mu Kiganiro n'itangazamakuru, cyari kiyobowe na Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice ndetse Komiseri ushinzwe Iterambere ry'umupira w'amagaru w'abagore, Nikita Gicanda. Iki kirango gishya cya Shampiyona y'umupira w'amagaru mu bagore gifite amabara atatu wavuga y'ingenzi.
Ayo mabara arimo ubururu, umweru ndetse na Orange isanzwe ikoresha na FIFA mu kurwanya Ihohotera.
Shampiyona y'u Rwanda mu bagore, ikinwa n'amakipe 12, iyi mikino kandi igiye kujya yerekanwa na FIFA+ aho biteganyijwe ko iratangirana n'iyi Saison ya 2025/2026 ndetse kuyireba iyi mikino bizajya biba ari Ubuntu.
Ibi byashimangiwe na Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, aho yagize ati " Shampiyona y'umupira w'amagaru mu bagore(Rwanda Women's Super Cup) igiye kujya yerekanwa na FIFA + ndetse ku reba iyi mikino bizaba ari Ubuntu. Nta muterankunga kugeza ubu dufite ariko dushaka guha imbaraga iyi shampiyona kugira ngo n'abagore bazamuke."
FIFA + biteganyijwe ko izajya yerekana imikino nibura ibiri buri cyumweru ariko bigakorwa ku buryo ukwezi kuzajya gushira nibura buri kipe ikina iyi shampiyona hazabe hari umukino wayo werekanwe.
Shema Ngoga Fabrice yagarutse kandi ku kibazo cy'ibikorwaremezo bikigaragara mu mupira w'amagaru mu bagore bicye, atangaza ko barimo gutegurwa umushinga wo kubitunganya vuba bazashyira hanze uwo mushinga wabyo.
Yagize ati " Hari ibiri gukorwa bijyanye no guteza imbere ibikorwa remezo muri siporo. Mu gihe kiri imbere tuzabagezaho uwo mushinga, turabizi ko icyo kibazo gihari, kandi ntabwo ari mu cyiciro cy'abagore gusa."
Ishyirahamwe ry'umupira w'amagaru hano mu Rwanda, FERWAFA, ubona ko ryashyize imbaraga mu kuzamura impano yaba mu bagabo hamwe no mu bagore kuko usibye icyiciro cya mbere hanashyizweho icyiciro cya Kabiri mu bari n'abategarugori, Rwanda Women's Championship, ariko hari n'icyiciro cya gatatu kizaba kirimo abakinnyi biganjemo abakiri bato.


Kinyarwanda
English
Swahili









