issa
Rayon Sports yatangaje izindi ntwaro eshatu nshya

Jan 5, 2026 - 17:31
 0

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje abakinnyi batatu bashya nyuma y'abo iheruka gutangaza.

Kuri uyu wa mbere tariki 5 Mutarama 2026, nibwo ikipe ya Rayon Sports yakiriye abakinnyi batatu baturutse hanze y'u Rwanda barimo Aziz Ben Dao, Tshimanga Tshilembi ndetse na Bienvenu Joachim Vigninou.

Aba ni abakinnyi ikipe ya Rayon Sports isinyishije nyuma y'abo iheruka gutangaza kumugaragaro mu cyumweru gishize barimo Faustin Kitoko Likau ndetse na Yannick Bangala Litombo.

Ben Aziz Dao ni umukinnyi ukina yugarira ku ruhande rw'ibumoso, akomoka mu gihugu cya Burkina Faso. Uyu musore afite imyaka 26, kuko yavutse tariki 8 Nyakanga 1999. Aziz Dao yakinnye mu makipe arimo AS Douanes, Turan Tovuz ndetse na Accra Lions.

Ikipe ya Rayon Sports Kandi yasinyishije Tshimanga Tshilembi akomoka mu gihugu cya DR Congo. Afite imyaka 23, kuko yavutse tariki 21 Werurwe 2026. Tshimanga uje muri Rayon Sports, areshya na Metero imwe na Sentimetero 95. Uyu mukinnyi aje avuye muri Real Kashmir yo mu gihugu cy'Ubuhinde, ariko kandi yakinnye muri Cape Town na AS Vita Club.

Undi mukinnyi ikipe ya Rayon Sports yatangaje ni Bienvenu Joachim Vigninou ukomoka muri Benin ukina yataka izamu akinisha akaguru k'ibumoso. Uyu musore ufite imyaka 22, kuko yavutse tariki 26 Nyakanga 2003. Bienvenu Joachim yakinnye mu makipe arimo Loto FC ndetse na Maccabi Herzlya.

Aba bakinnyi bose ikipe ya Rayon Sports irimo kugenda isinyisha, ntabwo barimo guhabwa amasezerano y'igihe kirekire kuko bivugwa ko aba bose bahawe amasezerano y'umwaka umwe.

Rayon Sports ikomeje imyiteguro y'igikombe cya Super Cup kizaba tariki 10 Mutarama 2026. Kuri uyu wa Mbere yatangiye imyitozo ndetse n'abakinnyi bose bashya b'iyi kipe batangiye imyitozo.

Ramazani Tshimanga Tshilembi yasinyiye ikipe ya Rayon Sports 

Bienvenu Joachim Vigninou ukomoka muri Benin yasinyiye Rayon Sports 

Aziz Ben Dao ukomoka muri Burkina Faso yasinyiye Rayon Sports 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373