
KNC yemeje ko ashaka gutwara igikombe cy’Amahoro ahereye kuri APR FC
Perezida wa Gasogi United, Kakooze Nkuriza Charles yongeye kwemeza ko ikipe ye igomba gutwara iki gikombe cy’Amahoro kandi urugendo rugomba gutangirira kuri APR FC.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 4 Werurwe 2025, nibwo Prezida wa Gasogi United, Kakooze Nkuriza Charles uzwi nka KNC, yatangaje ko ikipe ya APR FC igomba guhura n’akazi gakomeye kuko Gasogi United ntacyo bafite cyo guhomba ariko ko iyi kipe ye ishaka iki gikombe uko byagenda kose.
Yagize ati “ Umukino wejo ni twebwe tudafite ikintu na kimwe duhomba. Rero dukwiye kurwana nk’abadafite icyo bahomba, niyo mpamvu rero ari twe abantu babi cyane guhura nabo. Uyu mukino kuwukina saa moya ni byiza cyane ku bana bacu bari mu gifungo (Ramadhan). Iki gikombe tugomba kugitwara kandi bigomba guhera ejo. Ibyo APR FC twayimenyereje ntitugomba kuyibyima.”
KNC ibi yabitangaje mu kiganiro ‘RIRARASHE’ akora buri munsi kuri Radio ye yitwa Radio 1. Iki kiganiro gitangira saa moya za mu gitondo, KNC agikorana na Angel Mutabaruka.
Ibi KNC yatangaje bijya gusa nibyo yatangaje mbere yo gukina na APR FC mu mukino ubanza aho yavuze ko ntacyo Gasogi United ihomba ariko APR FC ikinnye nkuko yakinnye umukino wa Musanze FC cyangwa kuri Mukura VS nabo bashobora kuyitsinda kuko irakinika.
Ikipe ya APR FC izakina umukino wo kwishyura na Gasogi United mu gikombe cy’Amahoro kuri uyu wa gatatu tariki 5 Werurwe 2025. Ni umukino uzabera kuri Kigali Pele Stadium ku isaha ya saa moya z’umugoroba.
Umukino ubanza wahuje aya makipe yombi warangiye ikipe ya APR FC ari yo ibonye intsinzi y’igitego 1-0 ariko abakunzi ba Gasogi United bataha bababaye cyane bitewe n’ibyemezo by’umusifuzi wanze ibitego 2 iyi kipe yari yatsinze.