issa
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yahamagaya abakinnyi bazavamo abo azakoresha mu gikombe cy’Afurika

Nov 25, 2025 - 11:39
 0

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya HandBall, Hafedh Zouabi, yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda izavamo abakinnyi azifashisha mu gikombe cy’Afurika kizabera hano mu Rwanda.

Ni urutonde rw’abakinnyi 20 bashyizwe hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Ugushyingo 2025. Uyu mutoza yatangaje abakinnyi batandukanye babarizwa mu makipe akomeye hano mu Rwanda mu mukino wa Handball arimo Police HC.

Muri aba bakinnyi bahamagawe barimo abakinnyi 10 bavuye muri Police HC, 7 bavuye muri APR HC ndetse n’abakinnyi batatu bavuye muri GS Tabagwe.

Iki gikombe cy’Afurika cya Handball, kizabera hano mu Rwanda mu mwaka utaha wa 2026 guhera ku itariki 21 kugeza 31 Mutarama.

Ku itariki 14 Ugushyingo 2025, nibwo hano mu Rwanda habereye tombola y’Amatsinda y’uko amakipe azagenda ahura muri iki gikombe cya Afurika aho u Rwanda rwisanze mu itsinda A ruri kumwe na Nigeria, Algeria ndetse na Zambia.

Ku itariki 21 Mutarama 2026, nibwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda, izakina umukino ufungura n’ikipe y’igihugu ya Zambia.

Handball: 28 players enter national camp ahead of African champs - The New  Times Hafedh Zouabi yahamagaye ikipe y'igihugu ya Handball azakuramo abakinnyi azifashisha mu gikombe cya Afurika

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373