issa
Nyanza: Umugabo wibanaga yasanzwe yarapfiriye mu nzu

Nov 25, 2025 - 11:38
 0

Umugabo witwa Hatunguramye Faustin w’imyaka 40, wari utuye mu Mudugudu wa Kirwa, Akagari ka Mushirarungu, Umurenge wa Rwabicuma, mu Karere ka Nyanza,wakoraga akazi k’ubufundi, yasanzwe mu nzu yari acumbitsemo yaratabye Imana ndetse umurambo we waratangiye gushenguka.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo yamenyekanye ku tariki ya 24 Ugushyingo 2025. 

Uyu mugabo wakoraga akazi k’ubufundi, yari acumbitse mu nzu z’uwitwa Mujawamariya Gértrude.

Abuturanyi ba nyakwigendera bavuga ko nabo bamenye iby’urupfu rwe biturutse ku munuko, kubera ko yibanaga mu nzu, maze bahita bamenyesha inzego z’umutekano, zije zica urugi zigeze mu nzu zisanga yarapfuye ndetse umurambo we waratangiye kwangirika.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yemeje iby'aya ashimangira ko bakimara kubimenya bihutiye kujyayo, umurambo ukurwamo.

Yagize ati "Ubu umurambo we woherejwe ku Bitaro bya Nyanza, gukorerwa isuzuma, kandi ubugenzacyaha bwatangiye gukora iperereza, kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwe.”