issa
OCHA yatabarije Abanyamulenge 172.000

OCHA yatabarije Abanyamulenge 172.000

Nov 25, 2025 - 11:06
 0

Ishami rishinzwe ubutabazi mu Umuryango w’Ababimbye’OCHA’ ryatabarije abanyamulenge ibihumbi 172 bugarijwe n’inzara I Minembwe mu ntara ya Kivu y’Epfo. Ni itangazo ryagiye hanze ku wa 24 Ugushyingo 2025 risobanura ko abatuye i Minembwe bafungiwe inzira, amazi n’imiti.

OCHA yasabye ko ibitero byibasira abasivili,bamwe bagakurwaho mu byabo, abanda bakicwa n’inzara kubera ko imihanda ihuza Minembwe n’ahandi yafunzwe n’ingabo z’Abarundi zimaze iminsi muri Uvira.

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi General de brigade Gaspard Baratuza yemereye BBC ko bafunze inzira zihuza Minembwe na Uvira mu rwego rwo kurinda ko umwanzi yatera imipaka y’u Burundi avuye I Minembwe na Uvira. Kuva muri Nzeri 2025 ibice birimo Fizi, Lusuku,Point Zero, Mikenge na Minembwe inzira zijyayo zarafunzwe. Kugeza ubu, ubuhahirane muri ibyo bice ntibushoboka ndetse no kugezayo imiti byarahagaze.

OCHA ivuga ko ibiribwa byahenze cyane kuko ikiro cy’isukari cyaguraga 5000 FC ubu kigeze ku bihumbi 30 FC. Uburundi buvuga ko buri muri RD Congo mu kurwanya Red- Tabara na FNL Nzabampema, bakorana na Twirwaneho na AFC/M23 nubwo aba ba nyuma bakunze guhakana imikoranire.