Mu Rwanda Ingo zigerwaho n'amazi meza zigeze kuri 90%

Apr 16, 2025 - 18:44
 0

Nibura ingo 90% zo mu Rwanda zigerwaho n'Amazi meza, zikaba zariyongereye kuko ibipimo bigaragaza ko izagerwagaho n'Amazi meza zari 87% muri 2017 nk'uko byatangajwe n'ikigo cy'Ibarurisha mibare (NISR).

Ubwo NISR yagaragazaga ubushakashatsi bwa 7 ku mibereho y'Ingo mu Rwanda kuri uyu wa 16 Mata 2025, yagaragaje ko  muri 2024  90% by’abaturarwanda bagerwaho n’amazi meza, 68% byabo bashobora kuyabona bakoresheje iminota iri munsi ya 30, mu gihe 21% bayabona bakoze urugendo ruri hejuru y’imonota 30.

Cyokoze Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Murangwa Yusuf yavuze ko mu Rwanda hakiri ingo zibona amazi bigoranye, agaragaza ko iki kibazo Leta ikizi kandi kiri gushakirwa umuti.

Yagize ati “Abanyarwanda barenga 20% babona amazi bibagoye, ibi ni ibintu tumaze iminsi dukurikirana. Ibarura rusange rw’abaturage twarabibonye, hari gahunda nyinshi za Leta zigamije kugeza ku Banyarwanda amazi meza.”

Yakomeje agira ati “Ndibuka mu mibare, dutanga ibarura rusange ry’abaturage nko mu myaka nk’ibiri, Abanyarwanda  bagerwagaho n’amazi bari kuri 83% none uyu munsi tugeze kuri 90% urumva ko birimo gutera imbere.”

NISR yagaragaje ko ibyavuye muri ubu bushakashatsi byerekana intambwe ikomeye u Rwanda rumaze gutera mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, harimo n’Abanyarwanda miliyoni 1.5 bavanywe mu bukene mu myaka irindwi ishize. 

Ibi byashobotse kuko ingengo y’imari yagiye yiyongera, aho hagati ya 2017-2024 yongereweho 7%, mu gihe impuzandengo igaragaza ko hagati y’umwaka wa 2014-2024 ingengo y’imari yiyongereyeho 4%.

NISR yagaragaje ko abaturage bishimira uko babona amazi meza yo kunywa bari ku mpuzandengo ya 45%, bakaba baraga anyutse ugereranyije na 2017 kuko bari kuri 53%.

Ni mu gihe mu mijyi abishimira kubona amazi meza yo kunywa ari 40% bavuye kuri 53%, kimwe no mu cyaro bari ku gipimo cya 48% bavuye kuri 53%.

Apr 16, 2025 - 19:11

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.