Kwibuka31: Tariki ya 16 Mata 1994 Abatutsi barishwe Rukumberi, Nyamata na Rwamagana

Apr 16, 2025 - 19:28
 0

Itariki nk'iyi mu mwaka wa 1994, Leta y'Abicanyi yari ikomeje umugambi wa Jenoside igamije kurimbura Abatutsi. Kuri iyi Tariki, Abatutsi benshi barishwe Rukumberi, Nyamata, Rwamagana n'ahandi henshi mu gihugu.

1. Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi  i Nyamata

Nyuma y’urupfu rw’uwari Perezida Habyarimana tariki ya 06/04/1994, tariki ya 07/4/1994 Abatutsi bari batuye I Nyamata batangiye guhungira ahantu hatandukanye, bamwe muribo   bagerageje kurwana  n’ibitero ariko baza kurushwa imbaraga n’ umwanzi.  Abenshi muribo bakaba barahungiye ku musozi wa Kayumba uherereye hejuru ya centre ya Nyamata. 

Tariki ya 9 na 10 mata 1994, abatutsi bari i Kayumba bagerageje kwirwanaho basubizayo ibitero by’ interahamwe ndetse bamwe muri abo bicanyi barahakomerekera, nyuma baje kujya gutabaza abasirikare i Gako ko mu ishyamba rya Kayumba harimo inkotanyi,  tariki ya  11 mu ma saa tatu  nibwo haje ibitero by’ interahamwe n’ abasirikari bari baturutse i Gako baje muri za Bisi za ONATRACOM. Barashe abatutsi bari i Kayumba, ababashije kurokoka bajya ku kibuga cyari ahahoze Komine Kanzenze, bigeze mu ma saa cyenda uwari Bourgoumestre Gatanazi yaraje abwira abo batutsi ati: mukure umwanda imbere ya komini, abandi bati ntidufite aho tujya, nawe ati: aho mujya hose barabica. 

Abapolisi bahise babiraramo barabarasa, bose biruka bagana ku kiriziya. Bahageze basanze kiriziya ifunze, padiri w’ umuzungu yanga kubakingurira, kuko yavugaga ko i Ririma Abatutsi babiciye mu kigo cyabo, bamwe batangiye kurira urupangu rwo kwa padiri bakagwamo imbere. Bigeze nka saa kumi nimwe nibwo padiri yakinguye kiriziya abantu barinjira.  Ariko baje kuba benshi biba ngombwa ko abagabo n’ abasore baharira abagore n’ abana bajyamo imbere bo baguma hanze. Abandi nabo baje kujya mu gipangu cyo kwa padiri aho bita muri centre pastoral. 

Tariki ya 12 abafite abana bahawe imiceri yo guteka , mu gihe bari bagiye kugaburira abana  nko mu ma saa yine haje igitero cy’ interahamwe cyamaze nk’ iminota 30, batera za grenades bararasa, bamwe barapfa  abandi barakomereka, zirangije zihirika inkono ziragenda. Tariki ya 13 abantu barongeye barisuganya barateka, nabwo haje ikindi gitero cy’ interahamwe baza nka saa sita, nacyo cyamaze iminota 30, nabwo bararasa abashumba bari baragiye inka ahagana ku irimbi, batera za granades ku kiriziya bamwe barapfa abandi barakomereka, abari batarahisha na none inkono barazihirika. Kuri iyi tariki ya 13 nibwo haje kandi abatutsi bari bashorewe n’ abasirikare babakuye i Kanazi.

Tariki ya 14 nibwo haje abandi batutsi bari baturutse Maranyundo, akaba ari bamwe mu bari barokotse ku musozi wa Rebero. Iyi tariki  ya 14 kandi nibwo abapadiri b’ abazungu bigendeye bava i Nyamata

Tariki ya 15 mata 1994, hari kuwa gatanu, haje igitero cyarimo abasirikare baturutse i gako, interahamye zari zambaye imyenda yazo y’ibitenge, n’ abaturage bambaye amashara kugirango babashe kwitandukanya n’ abari bagiye kwicwa. Bamwe baturutse mu muhanda wo munsi y’ irimbi abandi baturuka ku muhanda wari ku mashuri baragota.  Byari  hafi saa tanu z’ amanywa, abasirikare barabanje bohereza amasasu, abagabo  babanza kwirwanaho batera amabuye , nyuma baje kunanirwa bihinda bajya mu kiriziya, baje guteramo imyuka iryanana mu maso,  bajugunyamo za grenades , bica n’umuryango kuko abagabo bamwe bari bawufashe barwana n’ abicanyi bashakaga kwinjira,  nyuma bavugije amafirimbi n’ ingoma,  interahamwe n’ abandi baturage b’ abahutu  binjiramo n’imihoro n’impiri  barica bageza saa kumi, hari kandi abagore n’ abakobwa b’ abahutukazi baje gucuza intumbi batwara imyambaro bagasaka imirambo ngo barebe ko hari abafite amafaranga.

Tariki ya 16 mata 1994, ubwicanyi bwakomejeje kuri centre pastoral, abicanyi bahageze saa munani z’ amanywa, abagabo barimo birwanyeho babatera  ingeri z’ imyase, abasirikare n’ interahamwe babateyemo za grenades abenshi barapfa, nyuma baza kwica portail yaho binjiramo, batemagura abarimo imbere batashye saa kumi n’ebyiri. Tariki ya 16 kandi nibwo hishwe abatutsi bari bahungiye mu babikira muri Maternite yo kwa soeur Agnes

Tariki ya 17 mata 1994, interahamwe zaragarutse zitanga itangazo ko abakirimo umwuka basohoka ko amahoro yagarutse bagiye kubajyana iwabo, abakirimo umwuka barasohotse babicaza mu kibuga barabahorahoza.    Iyi tariki ya 17 kandi nibwo bari bazanye Caterpiral yo gucukura imyobo inyuma ya kiriziya ahajugunywaga imibiri y’ abishwe kuko yari itangiye kunuka, bamwe mu bateruraga iyi mibiri bakaba barimo abagororwa bari bambaye imyenda y’Umukara. Nyuma yo guhorahoza abaraho nibwo bavuze ko abatarashiramo umwuka batazongera kubica, ahubwo bazajya babajyana bakabajugunya muri ibyo byobo ari bazima kuko kujyana imirambo bibavuna, bayiteruzaga ibiti  kandi imyinshi ikaba yari yaraboze itangiye kunuka igasigara kuri bya biti.

Ubu urwibutso rwa Nyamata rushyinguyemo imibiri isaga 45.000 harimo abo biciwe mu kiriziya no mu mbago zayo ndetse n’ abandi bakuwe mu duce dutandukanye, harimo Mayange,  Rebero ,  Maranyundo, Kayumba, Kanazi, Murama, Mwogo n’ ahandi 

Bamwe muri ba ruharwa babigizemo uruhare : Gasana Jauma (yari sous prefet wa sous prefecture ya Kanazi), Gatanazi Bernard (yari Bourgoumestre  wa komine Kanzenze) ; Karerangabo Vincent (yari Inspecteur w’amashuri) ; Bizimana Jean de la Croix (yari directeur w’ishuri rya Nyamata Catholique) ; Ngombwa Gervais (yari umucuruzi) ; Janvier (yari umukozi wa Ministeri y’imirimo ya Leta ubu aba hanze niwe watanze Caterpiral yo gucukura ibyobo bajugunyagamo imibiri ) ; Ntambara (yari umupolisi wa Komine kanzenze, yarafunguwe, avuga ko yishe abatutsi benshi nawe atazi umubare) ; Rwabidadi ( yari umusirikare ubu afungiye ririma ) ; Rwarakabije Bernard yari interahamwe ; Mugaga (yari interahamwe ubu aba muri Malawi), Pasteur Uwinkindi Jean;  Nzarora Laurent (yari reservistre akaba umwe mu bari bayoboye igitero cyaje ku kiriziya kuko yari yarahawe imbunda. Yararekuwe), Wacawaseme (yatwaraga imodoka ya Komine), Niyibizi Cleophas (yari Konseye wa Kanazi), Murangira Richard (yari umucuruzi), Pierre (yakoraga muri  Pharmacie  Sodephar), Rwamwaga (yacuruzaga ibiziriko mu isoko).

2. Iyicwa ry’abatutsi ku Mugonero/Karongi

Ku Mugonero mu gihe cya Jenoside mu kigo cy’abadiventisiti b’umunsi wa karindwi hari hubatse ibitaro, ishuri ryisumbuye ry’abafaromo n’itorero ryari rishamikiye kuri iryo shuri. Itorero ryayoborwaga na Pasitoro NTAKIRUTIMANA Elizafani n’umuhungu we NTAKIRUTIMANA Gerard akaba yari umuyobozi w’Ibitaro bya Mugonero. Benshi mu Batutsi bahahungiye bari baturutse muri Komine ya Gishyita, Gisovu na Rwamatamu. 

Abatutsi batangiye kuhahungira guhera tariki ya 08/04/1994. Ku itariki ya 15/04/1994, Pasitori NTAKIRUTIMANA Elizefani yajyanye n’abajandarume bari bahacunze mu nama kuri Perefegitura ya Kibuye bagarutse hafi saa moya z’ijoro (19h00’), bamwe mu bajandarume batangiye kubwira Abatutsi ko bari mu nama yateguraga kubica ku isabato itariki ya 16/04/1994. Mubo babibwiye harimo n’Abapasitori b’Abatutsi, bahise bandikira ibaruwa Pasitori NTAKIRUTIMANA bamusaba kurengera impunzi z’Abatutsi no kutamena amaraso ku Isabato ndetse byashoboka akabisaba Burugumesitiri wa Komine Gishyita SIKUBWABO Charles kuko bakoranaga cyane ndetse na Se wa Burugumesitiri yari Pasitori muri iryo torero. Mu ibaruwa Elizafani NTAKIRUTIMANA yabasubije yababwiye ko ntacyo yabikoraho kuko umwanzuro wo kubica wari wamaze gufatwa kandi ko bagomba kwicwa ntakabuza. 

Ku itariki ya 16/04/1994 haje ibitero ariko Abatutsi bagerageza kwirwanaho kuva saa mbiri (8h) kugeza hafi saa saba (13h) aribwo abicanyi bagiye gusaba ubufasha ku Kibuye.  Baraje bafite intwaro zikomeye cyane ari nabwo barushije imbaraga Abatutsi batangira kwica abari mu Bitaro, mu rusengero no mu ishuri ry’abaforomo.  Muri ibyo bitero harimo Perefe wa Kibuye Dr KAYISHEMA Clement, Burugumesitiri SIKUBWABO Charles, NTAKIRUTIMANA Elizafani, Dr NTAKIRUTIMANA Gerard, umucuruzi RUZINDANA Obed n’abandi. Burugumesitiri SIKUBWABO yinjiye mu rusengero asaba abahutukazi bashatswe n’Abatutsi gusohoka hanze aribwo hasohotse abagore babiri (2) basiga abana babo.

Ibitero byarimo kandi abasirikare, abajandarume n’Interahamwe. Barinjiye ku munsi w’isabato batangira kurasa mu Rusengero, bateramo na gerenade, Abatutsi benshi barapfa abandi barakomereka. Bakomeje kwica n’abandi Batutsi bari bihishe mu bitaro ndetse n’abari mu ishuri ry’abaforomo harimo n’abanyeshuri. 

3. Iyicwa ry’abatutsi muri Kiriziya gatulika ya St Jean/Karongi

Kiliziya Gatulika ya Kibuye na Home Saint Jean iyishamikiyeho hiciwe Abatutsi benshi muri Jenoside. Hahungiye Abatutsi bagera ku bihumbi 11,400 bari baturutse cyane cyane mu zahoze ari Komini Gitesi, Mabanza, Gisovu na Gishyita. 

Bahageze kuwa kabiri tariki ya 12/04/1994 ari benshi cyane. Bigeze kuwa kane tariki 14/4/1994, inzara yatangiye kurembya abari muri Kiliziya aribwo Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Kibuye witwaga SENYENZI yagiye kureba Burugumesitiri wa Gitesi witwaga KARARA Augustin agamije kubasabira ubufasha n’uburinzi, ariko aramwangira.

Perefe KAYISHEMA Clément yandikiye ibaruwa Padiri SENYENZI na Burugumesitiri KARARA amutegeka kohereza Abatutsi bari kuri Kiliziya kurindirwa muri Sitade ya Gatwaro ngo kubera ko batari kubona abakomeza kubarindira kuri Kiliziya bonyine ariko Padiri SENYENZI yarabyanze abasaba kuhaguma. 

MIHIGO Juvenal wari Perezida w’Urukiko rwa mbere rw’iremezo rwa Kibuye yaje kubwira Umufurere bari inshuti witwaga Joachim RUGABAGABA w’Umututsi wabanaga na Padiri SENYENZI ko yahunga kubera umugambi wo kubica wategurwaga. Uyu mufurere koko yarahunze, ariko Padiri SENYENZI amubwira ko atasiga intama nk’umushumba watorewe kwitangira abandi.

Kuri Home Saint Jean abatutsi bari bahari bafashijwe cyane n’umuzungukazi w’Umubiligi witwaga Emma wari umucungamutungo (Gerante) wa Home Saint Jean. Uwo muzungukazi yajyaga hanze y’ikigo akabazanira amakuru ayabwira Padiri SENYENZI ko hategurwaga kubica. Uwo muzungukazi interahamwe zaje kumugirira nabi baramukubita, bamusenyera inzu, bamutwikira n’imodoka muri Home Saint Jean kubera ko yafashaga Abatutsi.  Ambasade y’Ububiligi yifashishije MINUAR baza kumutwara agenda ashavujwe cyane nibyo yabonye no gusiga impunzi zamuhungiyeho. 

Tariki ya 12/04/1994, babafungiye amazi yavaga mu kigega cyari mu kigo cya Gisirikare cya Kibuye. Hakozwe inama nyinshi kuri Komini Gitesi zo gutegura kubica ziyobowe na Burugumesitiri KARARA Augustin, RUSEZERA Innocent, KAYIHURA Bernard n’abandi. 

Kuwa gatandatu tariki 16/04/1994 interahamwe n’abandi baturage baje kubica, abagabo n’abasore bari muri Kiliziya birwanyeho basubiza inyuma ibitero byarimo interahamwe hafi ijana (100). Bagiye gukora izindi nama bagaruka bukeye ku cyumweru kuwa 17/04/1994 barimo abasirikare, abajandarume, abasuruveya ba gereza n’interahamwe zari zaratojwe imbunda rwihishwa bari bitwaje imbunda, amagerenade, imipanga n’ibindi byinshi. Perefe wa Perefegitura ya Kibuye KAYISHEMA Clément ubwe yaje kuri Kilizya yitwaye abwira abicanyi ko yahawe itegeko ryo kwica Abatutsi ndetse abasaba guhita batangira kwica. 

Ibitero byatangiye kurasa amasasu hanze ya Kiliziya no muri Kiliziya abantu bamaze kwihinda binjiramo. Ikigo cya Gisirikare cyari gituye hafi ku musozi wa Gatwaro nabo batangiye kohereza amabombe menshi muri Kiliziya akabasangamo n’ubwo yubakishije amabuye no kubohereza ibyuka biryana mu maso. Uwo munsi hishwe Abatutsi benshi cyane barimo na Padiri SENYENZI Boniface warashwe n’abandi benshi biciwe kuri Home Saint Jean. Umuyobozi w’interahamwe witwaga RUKUNDO Emmanuel yaje gutanga itegeko ryo kwinjira muri Kiliziya batangira gutema abantu, kubasogota, kwica nabi abana batoya ari nako imirambo yari igerekeranyije ndetse bamwe bari bakiri bazima bari munsi y’imirambo

Abagore n’abakobwa bafashwe ku ngufu mbere yo kwicwa no kubacuza imyambaro yabo nyuma yo kwicwa kimwe n’abagabo.  Hari abana bapfiriye ku mabere y’ababyeyi babo bonka imirambo. Interahamwe zashyizwe ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu kugira ngo hatagira Abatutsi bazajya kunjywa amazi ku manywa cyangwa ngo bahunge kuko hakikijwe n’ikiyaga cya Kivu usibye inzira igana kuri Kiliziya gusa. Nyuma yaho ubuyobozi n’imiryango itandukanye irimo Croix Rouge baje gutwara imirambo ijyanwa mu byobo rusange byari byaracukuwe.   

Hari n’abandi bana 150 bakuye muri Home Saint Jean baje kwicirwa mu Bitaro bya Kibuye ariko kubera ko abazungu bakoreraga Croix Rouge bari barababonye kandi babizi bafashe abana b’abahutu bahungaga babashyira mu kigo bise “enfants du monde” akaba aribo berekanaga kandi ba bana b’Abatutsi baramaze kwicwa. 

4. Iyicwa ry’abatutsi i Rukumberi

Rukumberi ni imwe muri Segiteri zari zigize Komine Sake muri perefegitura ya Kibungo. Kuba uyu Murenge ukikijwe n’ibiyaga bya Mugesera na Sake n’umugezi w’Akagera byatumye byorohera Interahamwe kwica Abatutsi basaga 35.000 bari bahatuye, Inkotanyi zirokora gusa abagera kuri 700 harimo abakomeretse cyane.

I Rukumberi kwica Abatutsi byatangiye tariki ya 7/4/1994 mu gitondo muri selire ya Ntovi. Kubera ubwinshi bw’Abatutsi bari bahatuye babanje kwiharagaraho. Interahamwe n’abapolisi ba komini barimo uwitwaga Butoyi, Ignace na Uwimana bari bitwaje imbunda ariko ntibashoboye kuzicisha Abatutsi benshi kuri uwo munsi. Bishe ingo ebyiri z’abarimu, urwa Nyiramuroli Elisabeth n’urwa Ntaganda Celestin wari diregiteri w’ikigo cy’amashuri abanza cya Rwintashya. 

Ku itariki ya 8/4/1944, interahamwe zaturutse kuri Komini Sake zifite ibikoresho gakondo, abapolisi ba komini sake bayobowe na bourgmestre Ernest Rutayisire, Depite Mutabaruka Sylvain bahuriye na Birindabagabo Jean Paul wari wazanye abasilikare mu modoka ye bikusanyiriza ku rusengero rwa ADEPR ruri mu Rwintashya mu Murenge wa Rukumberi ahari hahungiyemo Abatutsi biganjemo abayoboke ba ADPER. Muri urwo rusengero bari binjiyemo birundanyije basengeshwa n’umupasiteri w’Umututsi witwaga Yaramba, abicanyi babomoye urugi maze Birindabagabo wari n’umuyoboke w’iryo dini ari naho yasengeraga afata imbunda atangiza ubwo bwicanyi arasira pasteur Yaramba imbere ku ruhimbi. Abatutsi batangiye guterwamo ama grenades ari nako abageragezaga kwiruka batemwaga n’interahamwe nyinshi zari zarugose. Icyo gitero cyaguyemo abatutsi barenga 1800. 

Ku itariki ya 10/4/1994, bourgmestre wa komini Sake Ernest Rutayisire, Depite Mutabaruka Sylvain na Birindabagabo Jean Paul nk’uko bakomeje kuyobora ubwicanyi muri Rukumberi bongeye kugaba igitero kinini muri serile ya Ntovi. Icyo gitero banakizanyemo impunzi z’abarundi zari mu nkambi yari kuri Komini Sake, bishe Abatutsi benshi haba abicirwaga mu masaha ndetse n’ahandi hose bihishaga ariko by’umwihariko icyo gitero cyageze mu rugo rw’uwitwa Ruhumuriza kihicira Abatutsi benshi bari bahahungiye biganjemo abagore n’abandi b’intege nkeya batashoboraga kwiruka. Urwo rugo rwonyine rwiciwemo Abatutsi barenga 200 biganjemo igitsina gore.

Ku itariki 11/4/1994, Mutabaruka, Rutayisire na Birindabagaho bagiye ku kigo cya gisirikare cya Kibungo gusaba abasilikare bo gutera Rukumberi kuko bavugaga ngo abatutsi baho bivanze n’inyenzi ngo none bananiranye. Bahawe bus zigera kuri enye zuzuye abasikare n’ibikoresho byinshi nk’abagiye ku rugamba, nibwo Rukumberi Abatutsi baho barashishijwe imbunda nini zinashingwa hasi zifite ndetse n’izisenya amazu kuko hari nk’izarasaga amazu agashya. Kuri iyo tariki ya 11/4/1994 nibwo igitero cyageze kuri chapelle y’umugabo wari umwarimu witwaga Gasarasi Osée yarimo Abatutsi bari bahahungiye basenga, babatsindamo baranayitwika. Icyo gitero cyo kuri iyo chapelle hanagaragayemo uwitwa Twahirwa François uvuka i Rukumberi wari umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’abakozi wari wagiye kugenzura uko ubwicanyi burimo bukorwa.

Ku itariki 16/4/1944, Abatutsi muri Rukumberi bari banegekajwe n’ibitero bitasibaga umunsi n’umwe, icyabaye uyu munsi cyari icyo gukubura nk’uko Depite Mutabaruka yaje kubyigamba. kuri iyi tariki ikiyaga cya Mugesera gihuza Sake, Mugesera na Bicumbi cyari cyuzuye amato yambutsaga interahamwe zivuye Mugesera, izivuye muri Komini Bicumbi ngo zijye gutera ingabo mu bitugu izarimo kurimbura Rukumberi, abambutse mu mazi bahereye mu bifunzo bavumbura abihishemo barazamuka bahura n’abimusozi bahigaga mu masaka bica Abatutsi batagira ingano.

Uwo munsi niwo Abatutsi benshi babuze uko babigenza benshi bahitamo kwiyahura mu mazi ndetse n’ibyitwa intoro biba hagati mu rufunzo banga kwicwa nabi bashinyaguriwe.  Kuri iyo tariki kandi Abatutsi biganjemo abagore, abana n’abasaza bari bateraniye mu rugo rw’Umututsi witwa Mushoza, igitero kiyobowe na Depite Mutabaruka n’abasirikare cyarahateye kica abari barimo hafi ya bose kuko ku mbuga y’urugo ndetse no mu nzu hari harunze imirambo myinshi y’abagore babaga banacujwe imyenda n’abandi bagore b’abahutukazi bagendaga mu bitero basahura ndetse bacuza imirambo y’abagore bagenzi babo batwara ibitenge n’indi myenda babaga bambaye. 

Nyuma y’icyo gitero, Depite Mutabaruka Sylvain yateye intebe mu muhanda atumaho inzoga aranywa yishimira ko ngo Rukumberi ayirangije. Iyi tariki yonyine ugereranyije mu Murenge wa Rukumberi haba harishwe Abatutsi barenga ibihumbi 10.000.

Mu minsi yakuriye hakomeje kujya haza ibitero byica Abatutsi bari babashije kurokoka, ari nabwo batangiye kujya bakora icyo bise ngo ni uguhera ruhande, aho bazengurukaga imirima y’amasaka bafite imihoro ku buryo hagati y’umuntu n’undi nta mwanya ucamo bakagenda batema kugira ngo hatazagira na hamwe Umututsi yihisha. I Rukumberi Abatutsi bagiye bagabwaho ibitero bitandukanyenye, bagiye bicirwa mu mazu nk’ahitwa kwa Cyabatende Mariyana, kwa Nyagasaza ndetse n’ahandi hatandukanye babaga biganjemo ab’intege nkeya batashoboye kwiruka, abagore, abana, abatemwe babaga batapfuye bagashyirwa mu mazu yabaga yasigaye atarasenywa.

Batemye amasaka, batema intoki Abatutsi bihishagamo, iyo ingabo za FPR-Inkotanyi zitahagera ku itariki ya 5/5/1944 zari gusanga nta Mututsi usigaye i Rukumberi kuko bamaze gutema izo ntoki n’amasaka bari bafashe gahunda yo gutwika n’urufunzo Inkotanyi zibatesha batararutwika.

Bamwe mu ba ruharwa barimbuye Rukumberi ni aba bakurikira: 

Assistant Bourgumestre Albert yavukaga Jarama muri Sake, Bizimana Andre wari Inspecteur, Butoyi wari umupolisi, Dorisi, Shoferi wa Ambulance ya Centre de Sante ya Rukoma, Gapfizi wari umucuruzi, Gasirabo Twaha wari umucuruzi afite n’imodoka yatwaraga Interahamwe aho zijya kwica hose, Habimana Edward wari umwalimu, Habyalimana wari responsable wa serire Mugwato, Hadigi wari umusilikare: Ntiyigeze afatwa aba muri Kimisagara-Nyabugogo, Harerimana Ezechiel wari Umwarimu, Hategekimana Gaspard wari umucuruzi i Rubona ku isoko, Ignace wari Brigadier wa Komine Sake, Isidoli: Shoferi wa Komini Sake, Kagorora wari umucuruzi , Kamanzi Stanislas wari umwalimu, Kampayana Cyprien wari Konseye wa Sigiteri Sholi. Uyu ni we wasigariragaho Burugumesitiri mu gihe adahari, Rusatsi wari Umwarimu, Karegeya Augustin wari Perezida w’interahamwe muri Komini Sake. Uyu aba muri USA, hari n’umuntu uvuka Sake witwa Semuhungu wamubonye utuye muri USA, aho aba arahazi, Kiruguya: umurundi wayoboraga inkambi, Mabeyi Umuhungu wa Rulinda, Misago: wari vice president w’interahamwe muri Komini Sake aba muri Malawi, Mugabushaka Innocent wari Percepteur wa Komine Sake, Munyankwiro wari Reserviste Mungabo, Ngendahimana Jeremiah wari Responsable w’Ikigo cy’amashuri cya Rwintashya, Nizeyimana Augustin wari umucuruzi nimodoka ye yatwaraga Interahamwe mu bitero: aba Malawi, Nkezabera wari umucuruzi, Nzabagumira wari umucuruzi, Rurinda wari responsable wa Serile Rukongi, Rutuku wayoboraga ibitero biturutse muri Bicumbi biciye mu Kiyaga cya Mugesera, Rwabuzisoni Ladislas, inama zaberaga iwe, Rwasibo wari umucuruzi, Shirimpaka wari umucuruzi Gafunzo, Turatsinze: Shoferi wa Nizeyimana, Umugore witwaga Mariyamu, Uwimana wari umupolosi wa Komini, Yeremiya wari Mwalimu. Yatorotse Gacaca.

5. Iyicwa ry’Abatutsi muri Rwamagana

Kwa Konseye TURATSINZE Francois wa Kigabiro/Rwamagana, hiciwe Abatutsi benshi bari bahahungiye yabijeje umutekano. Banahiciye abana bato benshi bamburwaga ba nyina bakabajugunya mu musarani ari bazima bafatanije na Burugumetre Bizimana Jean Baptiste wa Komini Rutonde. Mu bitaro bya Rwamagana, hiciwemo Abatutsi bari barwariyemo, abandi ari abarwaza n’abari bahahungiye baturutse mu Mujyi wa Rwamagana.

Muri Groupe Scolaire St Aloys, hiciwemo Abatutsi bari bahahungiye baturutse mu Mujyi wa Rwamagana na za Nyarusange, Gishali na Mwurire bahazaga bahunga abicanyi bo mu bice bari baturutsemo. Mu bari ku isonga y’ubwo bwicanyi harimo NKUNDABAKURU alias Nkunda, Karorishoti wari Konseye wa Rwikubo, Munyambo n’abajandarume baturukaga  mu kigo cya jandarumori cya Rwamagana.

Ku Kiyaga cya Muhazi mu Murenge wa Muhazi/Rwamagana, naho hiciwe Abatutsi bagera ku bihumbi 3,000. Interahamwe zabambitse ubusa, bagenda babakubita babatema ibitsi by’amaguru kugeza babajugunye mu kiyaga cya Muhazi. Ababyeyi bahekeshejwe abana babo bakabarohana muri Muhazi kandi babizi ko batazi koga bagahita bapfa. Harimo n’abo baziritseho amabuye kugirango bahite bamanuka hasi cyane mu mazi ntibazigere bazamuka hejuru n’ubwo babaga bishwe.

Abahungiye ku Musozi wo mu bitare bya Rutonde  bahanganye n’interahamwe kuva ku wa 12,13,14,15,  kuko  bari bahahuriye ari benshi baturutse ahatandukanye  baza kuneshwa  ku wa 16/04/1994 barabica harokoka mbarwa. Interahamwe zari ku isonga ni umupolisi witwa Mugwaneza, Habiyakare, Ruhatana, Sibomana, Rusatsi, Ntihabose, Mudaheranwa, n’abandi. 

Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe ishyirwa mu bikoa Leta. Kubona guhera tariki ya 7 mata 1994 mu gitondo, abatutsi bicwa icyarimwe ahantu hantandukanye mu gihugu hose byerekana ku buryo budashidikanywaho ko ari umugambi wari warateguwe na Leta.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.