Bukavu: Ingabo za Leta zirakekwa ko zasahuye abaturage

Feb 10, 2025 - 13:23
 0

Abantu bakekwa ko ari abasirikare ba leta na Wazalendo, bateye ikikango mu mpera z’icyumweru mu mujyi wa Bukavu n’inkengero zawo no mu duce twa Kavumu, Katana muri teritwari ya Kabare muri DR Congo, aho bashinjwa gusahura no kwica abasivile, nk’uko bivugwa n’abaturage.

Mu mpera z’icyumweru Guverineri Jean-Jacques Purusi wa Kivu y’Epfo yatanze ubutumwa bwo guhumuriza rubanda. Yemeje ko i Kavumu hishwe abasivile bagera kuri barindwi, avuga ko ababikoze bagomba kubiryozwa.

Bamwe mu baturage bagaragaye ku biro by’uyu mutegetsi bigaragambya kubera ubugizi bwa nabi no gusahura bavugaga ko burimo gukorwa n’ingabo za leta na Wazalendo bavuye ku rugamba barimo kurwanamo n’umutwe wa M23.

Guverineri Purusi yumvikanye avuga ko abakoze ibyo “ntawakwemeza ko ari abasirikare ba leta” ati: “Birashoboka ko ari amabandi afatira ku buryo ibintu bimeze akagura intwaro agatangira gutera ubwoba rubanda.”

Ku wa gatandatu, abantu bitwaje intwaro barashe amasasu mu kirere mu mujyi wa Bukavu mbere yo kwinjira mu maduka n’amasoko mato mato bagasahura, nk’uko abatuye i Bukavu babigaragaje ku mbuga nkoranyambaga.

I Kavumu, hatangajwe abasivile bishwe barasiwe mu kabari n’abantu bitwaje intwaro baje gusahura no kwambura abantu amafaranga, nk’uko ibinyamakuru muri Congo bibivuga.

Abagize sosiyete sivile basohoye itangazo bavuga ko ibi bikorwa muri rusange byiciwemo abantu barenga icyenda, abantu bagasahurwa, abandi bagakomereka. Bashinja ingabo za leta na Wazalendo.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.