issa
Intwaro za  SADC zakoreshwaga n’ingabo  zayo zatsinzwe na M23 zacyuwe zinyujijwe mu Rwanda-AMAFOTO   

Apr 29, 2025 - 13:33
 0

Amakuru akomeje gutangazwa hirya no hino, aravuga ko intwaro abasirikare ba SADC batsinzwe ubwo barwanaga na M23 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zacyuwe zinyujijwe ku butaka bw’u Rwanda.

Ahagana saa yine za mu gitondo zo kuri uyu wa Kabiri taliki 29 Mata 2025, nibwo umurongo w’imodoka zirimo ibifaru by'amapine, imodoka zihetse ibifaru by’iminyururu na kontineri, byari mu Karere ka Rubavu nyuma yo kwambutswa umupaka uhuza Goma na Gisenyi.

Izi ngabo za SADC zatsinzwe  ubwo zafashaga FARDC,FDLR,Wazalendo ku rugamba mu bice bitandukanye birimo Rutshuro biza kwemezwa neza ko batsinzwe ubwo M23 bari bahanganye yafataga umujyi wa Goma n’ikibuga cy’indege.

Ubuyobozi bw’ingabo za SADC hamwe n’ubuyobozi bw’ingabo za M23 bwari bwemeranyije ko ingabo za SADC zizataha mu bihugu byazo zinyuze ku kibuga cy’indege cya Goma, ndetse zigatwara n’ibikoresho bya gisirikare zazanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Gusa kuri iyi nshuro siko byagenze kuko byabaye ngombwa ko hifashishwa ubutaka bw’u Rwanda mu gucyura ibyo bikoresho.

Biteganyijwe ko nyuma yo gucyura ibikoresho, n'abasirikare bazataha. Gusa hari amakuru avuga ko hari umubare w’abasirikare batashye mu cyiciro cya mbere ntiwamenyekanye kuko ni igikorwa SADC yifuje ko cyaba mu bwiru.

Apr 29, 2025 - 13:46