issa
Côte d’Ivoire: Perezida Kagame yitabiriye inama ya Africa CEO Forum

May 12, 2025 - 11:49
 0

Kuri uyu wa Mbere taliki 12 Gicurasi 2025, Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Perezida Paul Kagame yitabiriye inama  ihuza abayobozi b’ibigo bitandukanye, abashoramari n’abanyapolitike baturutse muri Afurika no hirya no hino ku Isi, izwi nka ‘Africa CEO Forum’. Iyi nama ikaba yabereye i Abidjan muri Côte d’Ivoire.

Ni inama biteganyijwe ko  yitabirwa n’abarenga ibihumbi 2000.

Biteganyijwe ko  kandi  ‘Africa CEO Forum’ itegerejwemo Alassane Ouattara wa Côte d’Ivoire, Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal, Mohamed Ould Ghazouani wa Mauritanie na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo.

Perezida Kagame ni umwe mu bakuru b’ibihugu bari bugire uruhare mu kiganiro kigaruka ku mirongo migari ya politike, ibikorwa n’imiterere y’abantu ikenewe bijyanye n’imiterere y’Isi y’uyu munsi.

Iyi nama y’iminsi ibiri byitezwe ko izaberamo ibiganiro bigamije kurebera hamwe uruhare rw’urwego rw’abikorera mu iterambere ry’Umugabane wa Afurika.

Abakuru b’ibihugu bari bugaragaze ibikwiriye kuranga abayobozi bo mu gihe kizaza ku Mugabane wa Afurika, cyane cyane muri iki gihe buri gihugu kireba inyungu zacyo, ibituma uyu munsi Guverinoma za Afurika zigorwa no kwifatira ibyemezo.

Africa CEO Forum ni inama izenguruka mu bihugu bya Afurika. U Rwanda rwayakiriye mu 2019, rwongera kuyakira mu 2024.

May 12, 2025 - 11:53